U Rwanda rwa hawe igihembo mpuzamahanga cy’ubwiza bwa kawa

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years

Abanyarwanda babiri bahinga Ikawa bari mu bahembwe kubera ubwiza bw’Ikawa bahinga bakanatunganya, ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York

Jean Pierre Tumwamini na Jean Bosco Ngabonziza nibo bari bahagarariye u Rwanda n’ubwo batitabiriye uwo muhango kubera ibibazo bya viza zitabonekeye igihe. Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Valentine Rugwabiza niwe wakiriye ibihembo byabo.

Ibyo birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira 2017, aho hahembwe abahinzi bo mu bihugu bihinga Ikawa iryoshye ari byo: Brazil, Colombia, Costa Rica, Ethiopia, Guatemala, Honduras, u Buhinde, Nicaragua n’u Rwanda.

Ikawa y’u Rwanda imaze kumenyakana ku isi nk’Ikawa nziza kubera ko ihingwa mu misozi, bigatuma yitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga menshi kandi ikanacuruzwa ahantu hakomeye ku isi.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years