U Rwanda rusanga Uganda idakwiye kubabazwa n’inkoko zayo zakumiriwe ku isoko

  • admin
  • 25/01/2017
  • Hashize 8 years
Image

Leta ya Uganda yavuze ko ibabajwe no kuba u Rwanda rwarahagaritse icuruzwa ry’ibiguruka n’ibibikomokaho byo muri icyo gihugu; ibi ariko Leta y’u Rwanda ihamya ko ari ngombwa kuko ishishikajwe cyane n’ubuzima bw’abanyagihugu bashoboraga kwandura icyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka.

Minisitiri w’Ubuhinzi wa Uganda, Vincent Ssempijja ku wa Mbere yabwiye itangazamakuru ko kuba u Rwanda rwarahagaritse gutumiza ibicuruzwa bitari bikwiye kuko nta kuntu ibyo bicurane byari kurenga imipaka.

Yasabye abayobozi ba Leta y’u Rwanda kuza muri Uganda bakareba uko ibyo bicurane byakumiriwe ubu bikaba bitagiteje ikibazo.

Uyu muyobozi yanavuze ko kuva u Rwanda na Kenya byakumira ibiguruka byo muri Uganda, bamaze guhomba miliyari ebyiri z’amashilingi.

Ati “ Ibyabaye byaduteje igihombo kandi iki cyorezo kiri gukumirwa n’inzobere.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’u Rwanda, MINAGRI, ishimangira ko umwanzuro wo gufunga ibiguruka uzakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza igihe ibyo bicurane bizacika burundu muri Uganda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukusanya no gusakaza amakuru muri MINAGRI, Ange Soubirous Tambineza, yabwiye Imvaho Nshya ko u Rwanda rwafashe uwo mwanzuro rwabitekerejeho kandi rugamije kurinda ubuzima bw’abaturage n’ibiguruka byabo.

Ati “Ni umwanzuro Minisitiri yafashe kuko Leta ishishikajwe n’ubuzima bw’abaturage mbere ya byose, ahubwo na Uganda ikwiye kwishimira ko ibicurane by’ibiguruka byayigaragayemo bitageze mu Rwanda.”

Yongeyeho ko MINAGRI idashobora ko hashyizweho itsinda rikurikiranira hafi niba ibyo bicurane nta kibazo bigiteje.

Yagize ati “Hari impuguke ziri gukurikirana zikareba niba Uganda yarafashe ingamba ibyo bicurane ntibibe bigiteje ikibazo. Nibabona ntacyo Abanyarwanda bakwiye kwikanga bizatangazwa.”

Mu itangazo Minisitiri Mukeshimana Gerardine yashyize ahagaragara mu cyumweru gishize, yasabye aborozi b’inkoko n’ibindi biguruka gufata ingamba zirimo kurinda ubworozi bwabo, kudahuza inkoko n’ibindi biguruka mu nzu imwe, kugira isuku ihagije mu nzu bororeramo, ku bikoresho n’imyambaro, kwirinda akavuyo mu bworozi no kugira imiti yo kwisukura.

Yasabye abantu bose gukurikirana ibimenyetso bidasanzwe n’impfu mu biguruka hagira icyo babona bakihutira kubimenyesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi, RAB kuri izi nimero 0738503589 cyangwa kuri 0732022287.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, nacyo cyamenyesheje Abanyarwanda bose ko ibicurane by’ibiguruka byagaragaye mu gihugu cya Uganda bishobora kwanduza n’abantu kandi bikabazahaza.

Abaturage basabwe kudakora ku biguruka byipfishije no kwirinda kubirya; ndetse no kutarya ibiguruka byabyimbye umutwe, ijosi n’umuhogo, bihumeka nabi, ibikorora cyangwa bihitwa.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 25/01/2017
  • Hashize 8 years