U Rwanda ruritegura kwizihiza ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge

  • admin
  • 24/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

U Rwanda ruritegura kwizihiza ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge ku nsanganyamatsiko igira iti “Twara Urumuri”, yatoranyijwe mu kugaragaza indangagaciro, ibikorwa n’imbaraga bidasanzwe byaranze Abanyarwanda bakuye u Rwanda mu bihe by’umwijima no gushishikariza abantu gusigasira ibyagezweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidèle, agaruka ku munsi mpuzamahanga w’ubumwe n’ubwiyunge uzizihizwa mu Rwanda kuwa 27 nzeri 2019, yavuze ko bahisemo iyo nsanganyamatsiko mu rwego rwo kuzirikana ibyazanye amahoro mu gihugu.

Ati “Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro tuzabihuza n’ibyazanye amahoro muri iki gihugu cyacu muri uru rugendo rw’imyaka 25 tumaze. Hari Abanyarwanda bakoze ibikorwa bidasanzwe nyuma y’umwijima igihugu cyabayemo, babona urumuri bibafasha kuva mu mwijima binafasha bagenzi babo b’Abanyarwanda kuva mu mwijima.”

Yavuze ko mu bakoze ibikorwa bidasanzwe bifatwa nko kubona urumuri kandi ukarutwara neza, barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti bari bafite akababaro n’ibikomere bidasanzwe bataheranywe n’agahinda.

Ati “Hari abarokotse Jenoside bari bafite akababaro n’ibikomere bidasanzwe bataheranywe n’agahinda bashoboye kwihangana bikomeye bashobora kubona urumuri nyuma y’umwijima biyemeza gufata urwo rumuri bararutwara bongera gusigasira icyafasha kugera ku gihugu cyunze ubumwe, cyuje amahoro.”

Ndayisaba avuga ko ibyo bikorwa bizagaragazwa mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro uzizihirizwa mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 27 Nzeri 2019, hagamijwe ko abantu bakomeza kubyigiraho.

By’umwihariko urubyiruko rwo mu turere twose tw’Igihugu, ruzaba ruhagarariwe kuri uwo munsi aho ruzahura n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, mu ikiganiro kigaragaraza uko Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bashoboye gutwara urumuri rukabafasha gutambuka mu bihe bikomeye n’ibihe by’ibikomere u Rwanda rwanyuzemo.

Biteganyijwe ko muri uko kwezi k’ubumwe n’ubwiyunge hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gusura abagororwa mu magereza, gushyiraho club z’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umudugudu n’amarushanwa mu mikino izabera mu bigo by’amashuli.

JPEG - 81.2 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidèle

Jean Damascene Nsengiyumva/MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/09/2019
  • Hashize 5 years