U Rwanda ruritegura kwinjira mu ruhando rw’ibihugu bikize

  • admin
  • 31/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwinjira mu muryango w’ibihugu byateye imbere ku isi (OECD), kuko rwatangiye kwegeranya ibyangombwa byo gusaba kuba umunyamuryango.

Abavandimwe babiri b’Abanya-Isiraheli ni bo batangije kampanye yo gusabira u Rwanda kwinjira muri uwo muryango, kandi bakaba bizeye ko nta kabuza ruzemererwa nk’uko no mu myaka umunani ishize babisabiye Isiraheli nabwo ikemererwa.

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yemeje ko u Rwanda rurimo kwegeranya ibyangombwa bikenewe mbere yo gusaba.

Ati “Ubu hagezweho kugenzura no kwegeranya amakuru ndetse n’indi myiteguro itandukanye, hazahita hakurikiraho gutanga ubusabe. Andi makuru tuzakomeza kuyabamenyesha.”

Abo bagabo bari ku isonga ryo kwifuza ko u Rwanda rwinjira muri OECD, ni General Yehuda Weinstein wahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Isiraheli na Ron Prosor wigeze kuba Ambasaderi wa Isiraheli mu Muryango w’Abibumbye.

Weinstein yabwiye itangazamakuru ryo muri Isiraheli ko u Rwanda rufite ibintu byinshi byatuma rwemererwa kwinjira muri uwo muryango. Muri byo harimo ngo kuba rwarabashije kubaka ubukungu bwihuta cyane ku isi nyuma y’imyaka 20 gusa ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugenzi we Prosor, we yemeza ko kwinjira muri uwo muryango byasaba u Rwanda gukorana imbaraga kugira ngo rubashe guhagarara rwemye mu ruhando mpuzamahanga.

Akemeza ko ari inyungu z’uwo muryango kugira ikindi gihugu giteye imbere ndetse no ku Rwanda ubwarwo. Yavuze ko kandi u Rwanda rwabera ikiraro ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo na byo biwinjiremo.



U Rwanda rurifuza kubona ibendera ryarwo rizamurwa muri OECD

Chief editor

  • admin
  • 31/08/2018
  • Hashize 6 years