U Rwanda rurifuza ko amarushanwa y’imikino rwagombaga kwitabira yasubikwa kubera Coronavirus

  • admin
  • 12/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri ya Siporo irajya inama ko amarushanwa y’imikino amakipe y’u Rwanda yagombaga yasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus. Ibi bikaba bikubiye mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane rigaragaza ingamba yafashe zo gukumira icyorezo cya Covid 19 cyugarije isi.

Kubera ubwiyongere bw’ibibazo icyorezo cya Coronavirus gikomeje gutera isi, Minisiteri ya Siporo yishimiye kumenyesha imiryango ishinzwe siporo mu Rwanda ko hari ingamba zikurikira:

Gahunda zose za siporo n’imikino zitari ngombwa zihuriza abantu hamwe zigomba kwirindwa;

Minisiteri iratanga inama ko gahunda zose z’imikino n’amarushanwa mpuzamahanga aho amakipe y’u Rwanda yari kuzitabira, harimo amarushanwa ngororamubiri, zaba zisubitwe;

Minisiteri iramenyesha Ingaga n’Amashyirahamwe y’imikino yose ku rwego rw’Igihugu yari yarateguye gahunda zo kwakirira amarushanwa mpuzamahanga mu Rwanda, ko zizabanza gusuzumwa ndetse byaba ngombwa gahunda zigakurwaho cyangwa zigasubikwa, zigategurirwa igihe kizaza kizabanza kwigwanwa ubushishozi.

Minisiteri iragira inama kandi Ingaga n’Amashyirahamwe bya Siporo ku rwego rw’Igihugu kuganira no kugisha inama ubuyobozi bwayo ku rwego mpuzamahanga ku bijyanye no kwitabira gahunda z’imikono zari ziteganyijwe kubera mu bihugu byagaragayemo Coronavirus kugira ngo hashyirweho amabwiriza kandi byitabweho mu gutangaza ingamba zihamye;

Amarushanwa y’imbere mu Gihugu yatangiye yo azakomeza nk’uko yateguwe. Abayareba bemerewe kuyitabira ariko bigengesereye cyane ku bijyanye na Coronavirus. Barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda nk’uko yatangajwe n’Inzego zibishinzwe. Imitegurire y’aya marushanwa ni asuzumwa bikagaragara ko nta ngamba zihamye zafashwe ndetse ngo zinakurikizwe uko bikwiye, imikino imwe n’imwe izaba mu muhezo nta bafana bayikurikirana;

Ni itegeko ku bigo byose bishinzwe siporo kubahiriza amabwiriza yashyizweho ku rwego rw’Igihugu mu gukumira icyorezo cy’indwara ya Coronavirus hakoreshejwe uburyo bwo kwisukurira ku marembo, ku miryango y’ibyumba n’ahafatirwa amafunguro, yaba abitabiriye imikino, abayobozi n’abakinnyi bose bagomba kwisukura mbere yo kwinjira;

Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze mu gace imikino iteganyijwemo n’Ingaga za Siporo bazafatanya mu kumvikanisha ingamba zo gukumira icyorezo cy’indwara ya Coronavirus ku masitade, ku bibuga bya siporo, mu gihe k’ibikorwa bya siporo bihuruza abantu benshi, mu rwego rwo kugabanya uburyo bwose bwo kwandura kandi babiyobowemo na Komisiyo ya Siporo ishinzwe kurwanya Coronavirus;

Izi ngamba zose zishyizweho kugira ngo habeho umutekano w’ubuzima bw’Abanyarwanda n’abafana b’imikino ya siporo. Izi ngamba kandi zigomba gushyirwa mu bikorwa kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.

Minisitiri wa Siporo arashishikariza buri wese gufata izi ngamba akazigira ize mu rwego rwo kwirinda no kurinda abanda dusigasira ubuzima bAmabwiriza agenewe Inagaga n’Amashyirahamwe ya Siporo ajyanye no kwirinda no gukumira icyorezo cy’indwara ya Coronavirus mu bikorwa bya siporo

Kubera ubwiyongere bw’ibibazo icyorezo cya Coronavirus gikomeje gutera isi, Minisiteri ya Siporo yishimiye kumenyesha imiryango ishinzwe siporo mu Rwanda ko hari ingamba zikurikira:

Gahunda zose za siporo n’imikino zitari ngombwa zihuriza abantu hamwe zigomba kwirindwa;

Minisiteri iratanga inama ko gahunda zose z’imikino n’amarushanwa mpuzamahanga aho amakipe y’u Rwanda yari kuzitabira, harimo amarushanwa ngororamubiri, zaba zisubitwe;

Minisiteri iramenyesha Ingaga n’Amashyirahamwe y’imikino yose ku rwego rw’Igihugu yari yarateguye gahunda zo kwakirira amarushanwa mpuzamahanga mu Rwanda, ko zizabanza gusuzumwa ndetse byaba ngombwa gahunda zigakurwaho cyangwa zigasubikwa, zigategurirwa igihe kizaza kizabanza kwigwanwa ubushishozi.

Minisiteri iragira inama kandi Ingaga n’Amashyirahamwe bya Siporo ku rwego rw’Igihugu kuganira no kugisha inama ubuyobozi bwayo ku rwego mpuzamahanga ku bijyanye no kwitabira gahunda z’imikono zari ziteganyijwe kubera mu bihugu byagaragayemo Coronavirus kugira ngo hashyirweho amabwiriza kandi byitabweho mu gutangaza ingamba zihamye;

Amarushanwa y’imbere mu Gihugu yatangiye yo azakomeza nk’uko yateguwe. Abayareba bemerewe kuyitabira ariko bigengesereye cyane ku bijyanye na Coronavirus. Barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda nk’uko yatangajwe n’Inzego zibishinzwe. Imitegurire y’aya marushanwa ni asuzumwa bikagaragara ko nta ngamba zihamye zafashwe ndetse ngo zinakurikizwe uko bikwiye, imikino imwe n’imwe izaba mu muhezo nta bafana bayikurikirana;

Ni itegeko ku bigo byose bishinzwe siporo kubahiriza amabwiriza yashyizweho ku rwego rw’Igihugu mu gukumira icyorezo cy’indwara ya Coronavirus hakoreshejwe uburyo bwo kwisukurira ku marembo, ku miryango y’ibyumba n’ahafatirwa amafunguro, yaba abitabiriye imikino, abayobozi n’abakinnyi bose bagomba kwisukura mbere yo kwinjira;

Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze mu gace imikino iteganyijwemo n’Ingaga za Siporo bazafatanya mu kumvikanisha ingamba zo gukumira icyorezo cy’indwara ya Coronavirus ku masitade, ku bibuga bya siporo, mu gihe k’ibikorwa bya siporo bihuruza abantu benshi, mu rwego rwo kugabanya uburyo bwose bwo kwandura kandi babiyobowemo na Komisiyo ya Siporo ishinzwe kurwanya Coronavirus;

Izi ngamba zose zishyizweho kugira ngo habeho umutekano w’ubuzima bw’Abanyarwanda n’abafana b’imikino ya siporo. Izi ngamba kandi zigomba gushyirwa mu bikorwa kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.

Minisitiri wa Siporo arashishikariza buri wese gufata izi ngamba akazigira ize mu rwego rwo kwirinda no kurinda abanda dusigasira ubuzima bwa buri wese.


Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/03/2020
  • Hashize 4 years