U Rwanda ruratera ntiruterwa- Menya inkomoko y’Umugani Intambara y’Ibihugu 4

  • admin
  • 31/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Uwo mugani ufite inkomoko ku Mwami Cyilima II Rujugira wategetse ahasaga mu w ‘1675 kugeza mu w’1708. Uwo Mwami amaze kwima ingoma ya Se Yuhi III Mazimpaka.

Abantu benshi bakunda guca imigani miremire,iy’imigenurano ndetse n’Insigamigani, abandi bakibaza inkomoko yayo, bikababera urujijo.

Uyumugani ufite inkomoko ku Mwami Cyilima II Rujugira wategetse ahasaga mu w ‘1675 kugeza mu w’1708. Uwo Mwami amaze kwima ingoma ya Se Yuhi III Mazimpaka, ku ngoma ye yahuye n’urugamba rukomeye, u Burundi, u Bugesera, i Gisaka n’i Ndorwa, byibumbiye hamwe ngo byagirize u Rwanda. Rwari urugamba rukomeye cyane, kuko byose byari ibihugu by’abaturanyi b’u Rwanda birutaye hagati. Dore uko ibitero byo ku ngoma ye byagenze, aribyo byabaye imvano y’uwo mugani:

Cyilima Rujugira yarwanye intambara itoroshye yahuruje, u Burundi, u Bugesera, n’i Gisaka cy’Abazirankende arayitsinda; mu gutsinda urwo rugamba, byamuteye akanyabugabo ko kurushaho kwiha intego yo gutsinda ingoma y’i Ndorwa y’Abashambo yari iherereye mu majyaruguru y’u Rwanda. Igihugu cyo mu Ndorwa cyari icy ‘Abashambo bakomokaga kuri Mushambo wa Kanyandorwa I Sabugabo.

Babarizwaga muri Komini Giti, Rutare, Muhura, Muvumba ho muri Byumba. Ni ukuvuga ayo makomini n’uduce tw’Umutara twose turi mu majyaruguru y’ u Rwanda kugeza ku mupaka warwo n’igihugu cya Uganda (ubu ni mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare). Babarizwaga na none muri Komini Kivuye, Cyumba, Cyungo ho muri Byumba (Ubu ni mu Karere ka Gicumbi).

Kubera urugamba yari amaze gutsinda rukomeye rw’ibyo bihugu (u Burundi, Gisaka n’u Bugesera), yahise yohereza umuhungu we w’Igikomangoma Ndabarasa gutera Ndorwa. Ndabarasa ntiyatindiganyije aba acuze inkumbi Mushambo Gahaya I Muzora, umwami w’ i Ndorwa bigarurira ingabe yabo Murorwa. Ubwami bwa Ndorwa butangira kuyoboka u Rwanda n’impugu zayo zirimo Mpororo (ho muri Uganda), Umutara n’Umubari, Abashambo baho baba isanga n’ingoyi n’Abanyiginya b’i Gasabo, ingoma Ndorwa izima ityo.

Icyo gihe yifashishije Rubanda, yashoboye kwanamiza urwo rugamba maze ahigika u Burundi, atsinda i Gisaka n’u Bugesera n’i Ndorwa. Kubera icyo gikorwa cy’ikirenga yakoze cyo kurwanya ibihugu bine bikomeye akabitsinda, niho kuvuga yihanukiriye agira ati “ U Rwanda ruratera ntiruterwa”.

Ku ngoma ya Cyilima Rujugira, n’uko u Bugesera bwongeye gutera u Rwanda ahasaga mu w’1708, intambara irarema, urugamba rurakomera. Rujugira ingabo z’u Bugesera zimukubita umwambi yambuka Kigali ya Bwanacyambwe, agwa i Ntora ( hariya hubatse isoko ry’imbaho ku Gisozi, ubu hasigaye hitwa ku Gisozi n’ubundi ), arimo azamuka ajya mu rugo rwe rwari ruhubatse.

N’ubwo urwo rugamba rwabaye injyanamuntu rugatuma n’Umwami atanga, Ingabo z’u Rwanda zararutsinze. Icyo gihe ingabo z’u Bugesera barazihashya bazambutsa Nyabarongo, kuko Ndabarasa umuhungu wa Rujugira yari amenyereye imirwano byo mu rwego rwo hejuru. Kubera ko Ingabo z’u Rwanda zatsinze urwo rugamba biziruhije cyane, byatumye zidakomeza gukurikirana Ingabo z’u Bugesera zimaze kwambuka Nyabarongo barazihorera.

Muri icyo kibariro ntabwo u Bugesera bwongeye kwigerezaho ngo butere u Rwanda. Nuko Rujugira amaze gutanga, asimburwa ku Ngoma n’Umuhungu we Ndabarasa wafashe izina ry’ubwami rya Kigeli III, wategetse ahasaga mu w’1708 kugeza mu w’1741.

Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/05/2019
  • Hashize 5 years