U Rwanda rukomeje kwagura ubucuruzi n’Igihugu cy’u Bushinwa ku buryo byatangiye guhangayikisha ibihugu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

U Rwanda rukomeje kwagura ubucuruzi n’Igihugu cy’u Bushinwa ku buryo burimo kugaragaza itandukaniro ryatangiye guhangayikisha ibihugu byari bisanzwe byohereza ibicuruzwa muri icyo gihugu harimo n’Ibirwa bya Maurice.

Nko ku italiki 15 Ukuboza 2021, u Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano akuraho  gusoresha kabiri ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi, yitezweho kuzamura ishoramari no guteza imbere ubucuruzi  hagati y’ibihugu byombi.

Impuguke mu by’ubukungu ziremeza ko kuri ubu u Rwanda rufatwa nk’aho ari ruto mu buso ari rugari cyane muri politiki mpuzamahanga mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari. U Bushinwa nk’igihugu cyari cyarigaruriwe n’ibihugu bitandukanye birimo na Mauritius, kuri ubu bwatagiye kubengukwa ibicuruzwa bitandukanye by’u Rwanda by’umwihariko ikawa, urusenda, stevia n’ibindi.

Mu gihe Isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, guhera mu mpera z’umwaka wa 2020 ingano y’ikawa u Rwanda rwacuruje mu Bushinwa yiyongereho 400% nyuma y’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’Ikigo Alibaba ashyiraho urubuga rwa Electronic World Trade Platform (eWTP), rufasha ibicuruzwa by’u Rwanda kugaragara ku isoko ry’u Bushinwa.

Amasezerano y’ubucuruzi u Rwanda rukomeje kugirana n’u Bushinwa mu bijyanye no koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ararwongerera amahirwe yo gupigura Ibirwa bya Maurice nka kimwe mu bihugu byari bimaze kwigarurira iryo soko by’umwihariko mu bijyanye n’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Nubwo ibicuruzwa Ibirwa bya Maurice byohereje muri Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa byari bifite agaciro ka miliyoni 33 z’amadolari y’Amerika mu kwezi k’Ugushyngo 2021, kuba nta masezerano ahari yasinywe ajyanye n’isuku n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa bishingiye ku buhinzi biracyari ihwa ritarahandurika muri urwo rugendo rw’ubuhahirane hagati y’ibyo bihugu byombi.

Hagati aho, ibicuruzwa biturutse mu Rwanda bikomeje gukundwa cyane ku isoko ry’u Bushinwa nyuma y’amasezerano asinywa hagati y’ibyo bihugu ku buryo buhoraho.

Ubwo amasezerano yo koroshya ubucuruzi hagati y’u Bushinwa n’Ibirwa bya Maurice aheruka gusinywa hashize igihe kirenga umwaka wose. Aya mbere yasinywe muri gahunda rusange y’ubufatanye bw’u Bushinwa n’Afurika aho u Bushinwa bwiyemeje korohereza ibicuruzwa biturutse mu Birwa bya Maurice.

Impuguke mu by’ubukungu muri Maurice zifite impungenge ko igihugu cyabo kimeze nk’igisinziriye mu gihe u Rwanda rwateye intambwe ifatika mu gukuraho inzitizi zose zishobora kubangamira ubucuruzi busesuye hagati yarwo n’u Bushinwa,  ku buryo na rwo rujya ugusatira ingano y’ubucuruzi bukorwa na Maurice mu Bushinwa.

Urugero rutangwa ni uburyo u Rwanda rwashyize imbaraga zidasanzwe mu kumenyekanisha ibicuruzwa byarwo ku isoko ry’u Bushinwa, aho kuri ubu ibyinshi biri no mu bikunzwe cyane kuri iryo soko.

Ambasade y’u Bushinwa mu Birwa bya Maurice yatangarije ikinyamakuru Express ko icyo Gihugu cy’Afurika kitaratera intambwe yo gusinya amasezerano ajyanye no kurengera ubuziranenge bw’ibicuruzwa bikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ari na ryo soko ryagutse cyane rigaragara mu bufatanye bw’Afurika n’u Bushinwa.

Ikawa y’u Rwanda irakunzwe cyane ku isoko ry’u Bushinwa

Ni mu gihe amasezerano u Rwanda rudahwema gusinyana n’u Bushinwa akomeza kurushira mu mwanya mwiza ku isoko ryagutse ry’icyo gihugu gifatwa nk’ikiri ku mwanya wa kabiri mu bihugu by’ibihangange ku Isi.

Si mu bucuruzi gusa u Rwanda rumaze kwaguramo ubutwererane n’u Bushinwa ahubwo buragenda bukagera no mu zindi nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo ndetse no mu bijyanye n’ubuhinzi.

Amasezerano yasinywe mu 2020 ajyanye n’ubufatanye bw;u Rwanda n’Ikigo Yunnan International Coffee Exchange Company yari yihariye ku kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda. Muri Werurwe 2021, Ambasade y’u Rwanda yasinye andi masezerano mashya yo kohereza ku isoko ry’u Bushinwa urusenda rwumishijwe.

Mu Kwezi k’Ugushyingo nanone , u Rwanda rwasinye amasezerano mashya ajyanye no kohereza ku isoko ry’u Bushinwa amababi y’igihingwa cya Stevia.

Uburyo butandukanye bw’ubucuruzi, u Rwanda ruracyari imbere ya Maurice

Sunil Boodhoo, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Maurice, avuga ko igihugu cye kigifite ibicuruzwa bikunzwe cyane ku isoko ry’u Bushinwa aho nta n’ikindi gihugu bihanganye kuri ibyo bicuruzwa.

Ku birebana n’ibicuruzwa bikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, yavuze ko icyayi, Liqueur iva mu bisheke ndetse n’izindi zoga za byeri zikorerwa mu Birwa bya Maurice bikunzwe cyane ku isoko ry’u Bushinwa.

Sunil Boodhoo yemeza ko nubwo buri gicuruzwa cyoherezwa ku isoko ry’u Bushinwa kigomba cyubahirije amabwiriza y’ubuziranenge n’ay’ubuzima, ibyinshi mu bikenewe kubahirizwa bikubiye mu masezerano yoroshya ubucuruzi yasinywe mu mwaka washize hagati y’ibihugu byombi.

Kuri we uburyo bwo kugera ku isoko ry’u Bushinwa ku Rwanda n’Ibirwa bya Maurice buratandukanye, ariko ngo abayobozi b’u Rwanda bafite ubunararibonye mu guhitamo neza amasezerano y’amasoko agezweho bagomba gusinya ku buryo usanga u Bushinwa bwisanga bukeneye kenshi ibicuruzwa bituruka mu Rwanda.

Ku isoko ry’u Bushinwa, u Rwanda rwihariye umwanya w’ikawa mu gihe ibirwa bya Maurice bisangiye isoko ry’icyayi na Kenya ndetse na Sri Lanka. Ibirwa bya Maurice bifite n’izindi ntege nke zo kuba ibigo bisaga 131 byoherezaga ibicuruzwa mu mahanga byarafunze imiryango hagati y’umwka wa 2012 na 2020, mu gihe hiyandikishije 14 gusa kugeza mu 2016.

Impuguke mu by’ubukungu Kevin Teeroovengadum, yavuze ko kuri ubu Ibirwa bya Maurice bifite intege nkeya mu guhaza isoko ry’u Bushinwa mu gihe u Rwanda rwo rukomeje kuzamuka mu guhaza isoko ryarwo kandi rukomeje kwagura ubutwererane mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ni ngombwa kumenya ko Perezida Paul Kagame ari indashyikirwa mu gutegura igenamigambi. Uyu mwaka Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yaramugendereye bakuraho inzitizi zari hagati y’ibihugu byombi. U Bwongereza bwasinye amasezerano yo kubaka Ikigo Mpuzamamahanga cy’Imari cya Kigali, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangiye gukorana n’u Rwanda mu gukora inkingo n’indi miti, Ikigo cy’Abashinwa Alibaba cyamaze kuba umufatanyabikorwa, Ikigo Volkswagen gifite uruganda ruteranya imodoka i Kigali…

Ku mishinga imwe n’imwe, hakenewe ubushake bwa Politiki buhamye ndetse n’umuyobozi mukuru ugomba kuba ari urumuri rwerekeza Igihugu ku biganiro n’amahanga bifite inyungu ziramba. Perezida Kagame yamaze gusiza ikibanza cy’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga…”

Abasesenguzi mu by’ubukungu baremeza ko u Rwanda rukomeje kuri uwo muvuduko rushobora gupigura ibihugu byinshi mu ruhando mpuzamahanga, mu gihe uwo muvuduko waba ugendana no kongera ibicuruzwa u rwanda rwohereza hanze yarwo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/12/2021
  • Hashize 2 years