U Rwanda rugiye kwakira impunzi n’abimukira 500 bazacumibikirwa i Gashora

  • admin
  • 10/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Leta y’u Rwanda, umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, basinye amasezerano yo kohereza impunzi za mbere 500 mu Rwanda.

Impunzi n’abimukira ibihumbi hafi bitanu bafungiye mu bigo binyuranye muri Libya nyuma y’uko bafashwe bagerageza kwambuka inyanja ngo bagere hakurya i Burayi.

Minisitiri ushinzwe iby’impunzi mu Rwanda Germaine Kamayirese uyu munsi yabwiye abanyamakuru i Kigali ko iryo tsinda rya mbere rizacumbika mu nkambi ya Gashora mu Bugesera.

Yavuze ko u Rwanda rwakoze ingendo shuri muri Niger mu kureba uko bikorwa, aya masezerano yasinywe akaba azerekana uruhare rwa buri mufatanyabikorwa.

Minisitiri Kamayirese ati “U Rwanda ruzakira impunzi zigera kuri 500, zikazacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo muri Gashora.”

Mu gihe hari ibihwihwiswa ko u Rwanda ruri kumvikana n’umuryango w’ Ubumwe bw’u Burayi(EU) ngo u Rwanda rwakire izi mpunzi aho kugira ngo zijye i Burayi,Minisitiri Kamayireye yabihakanye avuga ko nta masezerano bagiranye n’ubumwe bw’u Burayi kuri iyi ngingo.

Yanavuze kandi ko nta mafaranga ayo ariyo yose u Rwanda ruhabwa ngo rwakire izi mpunzi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi ’UNHCR’ rivuga ko muri aya masezerano yasinywe ubu u Rwanda rwemera kwakira no kurinda aba bantu ku bushake bwabo.

Minisitiri Kamayirese yavuze ko Leta y’u Rwanda yemeye kwakira Abanyafurika, bityo uzemera kuza mu Rwanda azakirwa hatitawe ku gihugu cy’inkomoko.

Yakomeje ati “Kuva uyu munsi, igihe icyo aricyo cyose bashobora kuza, uhereye none amasezerano amaze gusinywa, ariko ni vuba bishoboka.”

UNHCR yo ivuga ko itsinda rya mbere ry’izi mpunzi n’abimukira ryiganjemo abakomoka mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika rizagera mu Rwanda mu byumweru biri imbere.

Ikindi Minisitiri Kamayirese avuga ni uko aba bantu bazacumbikirwa by’agateganyo harebwa ubundi buryo bakoherezwa mu bindi bihugu bifuza kujyamo cyangwa gusubizwa mu bihugu byabo ku bushake.

Amasezerano izi mpande zasinye avuga ko hari n’abashobora guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe niwo uzatanga ibikenerwa mu kohereza izi mpunzi mu Rwanda, UNHCR izabaha ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.

Hari izindi mpunzi zigera ku 4,400 zamaze kuvanwa muri Libya zijyanwa mu bindi bihugu kuva mu 2017. Harimo 2,900 bashyizwe muri Niger, na 425 bashyizwe muri Romania.

Niyomugabo albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/09/2019
  • Hashize 5 years