U Rwanda rugiye kwakira imikino ihuza ingabo zo mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika

  • admin
  • 24/07/2016
  • Hashize 8 years

U Rwanda rugiye kwakira imikino ihuza ingabo zo mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Iyi mikino n’iserukiramuco bizaba bibaye ku nshuro ya 10 bizatangira ku itariki 7 Kanama 2016 kuri Stade Amahoro no kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo n’iya Kicukiro aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Icyo iyi mikino igamije si ukurushanwa ahubwo ni ugushimangira ubusabane no gufatanya hagati y’Ingabo zo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba no guteza imbere impano mu mikino ziri mu basirikare hamwe n’umuco mu bihugu bya EAC nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana.

Lt Col Rene Ngendahimana yatangaje ko abarenga 500 ari bo bazitabira iyi mikino izabera mu Rwanda.

Hazakinwa umupira w’amaguru n’iy’amaboko harimo Handball, Netball na Basketball hamwe no gusiganwa (Cross Country).

Iyi mikino n’iserukiramuco bihuza ingabo zo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba byatangiye kuva mu mwaka wa 2005 ubwo imikino ya mbere yaberaga i Kampala muri Uganda. Iba buri mwaka hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye ya EAC mu bya gisirikare.

Aya masezerano agena uburyo ingabo zo muri ibi bihugu zifatanya mu mikoranire, mu guhanahana amakuru hamwe no guteza imbere ubusabane mu muco na siporo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti” Turi umwe mu cyerekezo kimwe mu mikino n’umuco bihuza Ingabo z’Umuryango wa EAC, 2016 “.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/07/2016
  • Hashize 8 years