U Rwanda rugiye gushyira inyubako nshya aho rufite za Ambasade, rusane n’izishaje

  • admin
  • 21/05/2017
  • Hashize 7 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, avuga ko u Rwanda rwihaye gahunda ko ahantu hose rufite Ambasade hagomba kuba inyubako zarwo binyuze mu kuzubaka cyangwa kuzigura aho gukomeza gukodesha, n’ahari izishaje zikavugururwa

Mushikiwabo yabigarutseho kuwa Kane ubwo yari amaze kugirana ibiganiro na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Ingengo y’Imari, ku ngengo y’imari Minisiteri akuriye iteganya gukoresha mu mwaka wa 2017/2018.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yabwiye itangazamakuru kuri gahunda ishyizwe imbere yo kugira igihugu gushyire inyubako hirya no hino aho gifite ibikorwa.

Yagize ati “Ubundi icyifuzo ni uko ahantu hose dufite Ambasade, ni ahantu tuba tugiye kumara imyaka myinshi cyane. Umurongo dufite w’icyemezo cya leta ni uko tugerageza kwiyubakira cyangwa se kuzigura. Ikindi dukora ni uko duhana ibibanza n’ibindi bihugu.”

Mushikiwabo yanavuze ku ho u Rwanda rusanganywe inyubako zikoreshwa na za Ambasade ariko zikeneye kuvugururwa.

Yakomeje agira ati “Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tuhasanganywe Ambasade ariko inyubako yarashaje, ni iya kera. Ubu turimo gukodesha ariko turiho turategura impapuro zose zikenewe kugira ngo tubashe kubaka.”

“Hari ukuvugurura mu buryo bugaragara Ambasade yacu mu Bubiligi, nabyo muri iyi minsi iri imbere dutegereje impushya twasabye, buri mujyi uba ufite ibyo usaba kugira ngo umuntu abashe kuvugurura cyangwa se kubaka. Turifuza uko twakwagura cyangwa twakubaka inyubako ya Ambasade yacu Abuja muri Nigeria n’ahandi.”

Mushikiwabo yavuze ko no muri Kenya u Rwanda ruhafite “inzu nziza cyane ndetse harimo n’inzu ya Ambasaderi, inzu z’abakozi, inzu z’abadipolomate…” rukaba rwifuza kuhavugurura ngo iyo nyubako nziza yo kononekara.

Yakomeje agira ati “Muri Ethiopia tuhafite inzu itamaze imyaka myinshi, imaze nk’imyaka itanu yuzuye, nziza ikora neza, [ariko] turifuza ko inzu z’igihugu zigira uburyo zisanwa, zigira ubwishingizi, tugenda tuzongera agaciro kuruta uko byari bimeze.”

Mushikiwabo yavuze ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari uri imbere hari n’ibindi bikorwa basabiye ingengo y’imari birimo ivugurura muri Minisiteri haba mu kongera abakozi, gushyiraho amashami atari asanzwe ariko bigaragara ko hari akazi gakeneye gukorwa n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Minisiteri y’ububanyi n’amahanga igeze ahantu igomba kujyana n’igihe n’ibikorwa byinshi bigaragara, umubano wagiye wiyingera n’ibihugu byinshi, ni aho rero tuba twifuza amafaranga aruta ayo baduhaye.”

U Rwanda rukomeje kwagura umubano n’ibihugu, aho kugeza mu Ukuboza 2016 rwari rufite ambasade 34 ziruhagarariye mu bihugu 147 n’imiryango mpuzamahanga. Hari n’izindi ntumwa zihagarariye inyungu z’u Rwanda mu bihugu 17.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 21/05/2017
  • Hashize 7 years