U Rwanda rugiye gufatanya na Turukiya mu ishoramari

  • admin
  • 21/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’ubucuruzi mpuzamahanga cya Turukiya, hagamijwe gushyiraho urwego rworoshya ubucuruzi ku mpande zombi ‘Rwanda-Turkish Busness Council”.

Ubwo hashyirwaga umukono kuri ayo masezerano kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2016, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Ruzibiza Stephen, yavuze ko ayo amasezerano agamije gushyiraho urwego rwo gufasha ubucuruzi ku mpande zombi, haba mu koroherezanya ndetse no kumenya ibiciro biri ku isoko mu bihugu byombi. Ati “Abacuruzi bacu baramutse bagize ikibazo bagiye kurangura hariya, twamenya uko tubafasha mu kugikemura , icya kabiri, ni ugukoresha uru rwego tukamenya ibiciro biri ku isoko muri kiriya gihugu”.

Umuyobozi w’ikigo Kazova Yapi, F. Volcan , wavuze mu izina ry’Ikigo gishinzwe ubucuruzi mpuzamahanga cya Turukiya, yatangaje ko hagiye gushyirwaho ikigo gihuza ubucuruzi bw’ibihugu byombi ‘Rwanda-Turkish Busness Council”. Yavuze kandi ko igihugu cya Turukiya kiri mu bihugu biri kwihuta mu iterambere kandi kiri gushaka abo bafatanya muri Afurika bityo bikaba ari amahirwe kuba ubuhahirane bw’ibihugu byombi bugenda bukura. Ati “Mu Rwanda hari umurongo w’ubucuruzi, hari umutekano no gukunda akazi, ariko ikiruta byose hari abakiri bato bareba kure kandi iyo ujya gukora ubushabitsi ureba ahantu uzisanzura”. Yongeyeho ko muri Turukiya hari isoko ryagutse haba mu nganda, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubucuruzi bw’ibishingiye ku muco n’ibindi.

Nk’uko ikinyamakuru Igihe kibitangaza ngo kwiyandikisha Sosiyeti 20 zo muri Turukiya zifite igishoro cya Miliyoni 400 z’amadorali. Muri zo harimo iyitwa Hakan izatanga Megawatt 100 z’amashanyarazi. Muri 2014, u Rwanda rwatumije muri Turukiya ibicuruzwa by’amafaranga asaga miliyoni 21 z’amadorali mu gihe Turukiya yatumije mu Rwanda iby’amafaranga asaga miliyoni 8, 5 z’amadorali. Mu mwaka wa 2012, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiye muri Turukiya aho yabonanye n’abashoramari abereka amahirwe mu ishoramari ryo mu Rwanda.

Turukiya iri mu bihugu 20 bikize ku Isi, iherereye ku mugabane w’Aziya n’u Burayi, ikora ku nyanja ya méditerranée n’inyanja y’umukara ndetse ikaba izwiho ubucuruzi bwa peteroli.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/01/2016
  • Hashize 8 years