U Rwanda rufite ikizere ko umwaka wa 2030 ikibazo cy’inzara n’ubucyene kizaba gicitse burundu

  • admin
  • 03/05/2019
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo umwaka wa 2030 uzagere nta kibazo cy’inzara n’ubukene bikirangwa mu gihugu.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo hamurikwaga raporo ngarukamwaka mpuzamahanga ku biribwa (Global Food Policy Report) ikorwa n’Ikigo mpuzamahaga gikora ubushakatsi ku igenamigambi mu biribwa, IFPRI.

Iyo raporo igaragaza ko ikibazo cy’ubukene n’ibura ry’ibiribwa byakomeje kwiyongera mu 2018 kubera ibibazo bitandukanye birimo imihindagurikire y’ibihe, ibibazo mu mibanire n’ubucuruzi hagati y’ibihugu, kwangirika kw’ibidukikije, kutita ku iterambere ry’icyaro n’ibindi.

Nubwo ubukungu bw’ibihugu bwakomeje gutera imbere, Raporo ivuga ko za Leta zisa n’izateye umugongo ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage bo mu byaro, ahubwo zishidukira ku guteza imbere imijyi mu gihe 80 % by’abantu bari mu bukene bukabije ku isi batuye mu bice by’icyaro.

Minisitiri w’Intebe Ngirenye yashimye uburyo iyo raporo igaragaza ahari intege nke kuri za Leta n’uburyo itanga inama z’uko byakosorwa.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi, cyane cyane ihereye mu byaro ahabarizwa hafi miliyoni icumi z’abaturage.

Ati “Igenamigambi rya kane rigamije iterambere ry’ubuhinzi (PSTA4) rigamije kongera umusaruro, ishoramari mu buhinzi, kongerera umusaruro agaciro no gushakira umusaruro amasoko. Iryo genamigambi ni ingamba izafasha Guverinoma kugera ku kwihaza mu biribwa.”

Dr Ngirente avuga ko hakozwe byinshi mu gushyiraho ibikorwa remezo bigamije iterambere ry’ubuhinzi kandi hizewe umusaruro ugaragara.

Yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda rizagabanya umubare w’abadafite akazi cyane cyane urubyiruko kandi bigateza imbere icyaro.

Ashingiye ku bimaze gukorwa mu kuvugurura ubuhinzi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari icyizere ko umwaka wa 2030 umuryango w’abibumbye washyizeho wo kuba haranduwe burundu inzara n’ubukene, uzagera u Rwanda rwarabigezeho.

Ati “Ingamba zose twafashe, twizeye neza ko tuzateza imbere ubuhinzi bwacu. Nitubigenza dutyo, twizeye kubigeraho mu 2030, umwaka wo kugera ku ntego z’iterambere rirambye zirimo kurandura burundu ubukene n’inzara no kugera ku mutekano usesuye.”

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko abanyarwanda bihagije mu biribwa ku kigero kiri hejuru ya 80 %.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko ikibazo gikomeye cyane muri Afurika atari umusaruro w’ibiribwa ahubwo ari ishoramari no kugeza uwo musaruro ku masoko.

Yavuze ko ibihugu nka Korea n’u Bushinwa byateje imbere ubuhinzi mu gihe gito byabanje gushoramo imari ikomeye kandi bishyiraho ibikorwa remezo byorohereza umusaruro kugera ku isoko.

Ati “Isoko ni ikintu cy’ingenzi ariko amasoko yacu muri Afurika yagiye aba amasoko atari meza cyane, adatanga ubufasha kugira ngo umusaruro uba wabonetse ubone amasoko maze abahinzi n’aborozi bagire ipfa ryo kongera umusaruro. Igishimishije ni uko abayobozi bacu bamaze kubibona.”

Umuyobozi Mukuru wa IFPRI, Shenggen Fan yavuze ko mu myaka 20 ishize ibihugu ku isi byari byatangiye guteza imbere icyaro ariko ngo byaje guhinduka kubera gushaka iterambere ryihuse ry’ubukungu.

Avuga ko nubwo ubukungu bw’ibihugu bwakomeje gutera imbere binyuze mu mijyi, ntacyo byafashije mu iterambere ry’icyaro by’umwihariko ubuhinzi.

Ni muri urwo rwego kandi muri nzeri umwaka ushize Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa, FAO, watangaje ko mu 2017 abantu miliyoni 821 bari bugarijwe n’inzara ihoraho, bavuye kuri miliyoni 804 mu 2016.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/05/2019
  • Hashize 5 years