U Rwanda n’Ubuyapani basinyiye inkunga ya Miliyoni 18.4 $
- 08/03/2016
- Hashize 9 years
Kuri uyu wa kabiri, u Rwanda n’Ubuyapani bwasinye amaserano y’impano ya Miliyoni hafi 18.4 z’Amadolari ya Amerika (akabakaba Miliyari 14 z’Amafaranga y’u Rwanda) azafasha mu kugabanya ikibazo cy’uburiro ucikagurika bya hato na hano, ndetse n’upfa ubusa.
Iyi nkunga, ni ikiciro cya kabiri cy’umushinga Leta y’Ubuyapani yiyemeje gufashamo u Rwanda ugamije guteza imbere inganda nto zakira amashanyarazi (substation) no gukwirakwiza amashanyarazi. Ikiciro cya mbere cya Miliyoni 25 z’ Amadolari ya Amerika ($) cyibanze ku gusana no kuvugurura inganda nto zakira umuriro w’amashanyarazi za Jabana, Gikondo, Rwinkwavu na Musha; Ndetse n’imiyoboro igeza umuriro kubawukoresha i Huye. Tomio SAKAMOTO, ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda wari uhagarariye Leta y’igihugu cye, yavuze ko iki kiciro cya kabiri nacyo kigamije gushyigikira Leta y’u Rwanda muri gahunda z’icyerekezo 2020 na Gahunda mbaturabukungu ya kabiri (EDPRS2).
SAKAMOTO yavuze ko inkunga batanze izakoreshwa mu kubaka no kwagura ‘substations’, n’ibindi bikorwaremezo bifasha mu kwakira no gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Iyi nkunga igamije gushyigikira itangwa ry’umuriro rirambye muri Kigali kuko bigikenewe cyane,…bizatanga igisubizo ku bibazo by’ibura rya hato na hato ry’umuriro, bigabanye igihombo cy’umuriro upfa ubusa,…bikazagira inyungu ku bukungu, uburezi, imibereho myiza na Serivise zo kwita ku buzima.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Claver Gatete yavuze ko ziriya Miliyoni 18.4 z’amadolari Ubuyapani bwayahaye u Rwanda nk’impano, bivuze ko rutazayishyura.
Gatete yashimiye uruhare Ubuyapani burimo kugira mu mishinga minini igamije gukemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi. Ati “Amashanyarazi ni igice cy’ingenzi cyane mu iterambere, turashimira Ubuyapani bukomeje kudushyigikira.”
Jean Bosco Mugiraneza, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano umuriro w’amashanyarazi (REG) yavuze ko mubyo iyi nkunga izakoreshwamo harimo kubaka kubakwa ‘substation’ ya Ndera muri Kigali, bizatuma igice cy’inganda, Ndera na Kabuga bigira amashanyarazi ahagije kandi adacikagurika bya hato na hato.
Ati “Iyi mishinga mini izadusigira umusaruro ukomeye cyane mu kugabanya umuriro upfa ubusa, n’ireme rya Serivise mu gutanga umuriro.” Ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano umuriro w’amashanyarazi kivuga ko buri mwaka u Rwanda ruhomba hagati ya 22–23% by’umuriro w’amashanyarazi, mu gihe ku rwego rw’igipimo kiri kuri 15%. Umujyi wa Kigali ukaba wonyine ukoresha 64% by’umuriro wose ukoreshwa mu Rwanda.
Ibyo bibazo, no kuba abakenera umuriro bagenda biyongera ku kigero cya 10% buri mwaka, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ngo niyo mpamvu Ubuyapani bwashyize imbaraga mu gukemura ibibazo by’amashanyarazi muri uyu Mujyi.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw