U Rwanda n’Ubufaransa bagiye gushyiraho komisiyo iziga kuri Jenoside ya korewe Abatutsi

  • admin
  • 24/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko ibihugu byombi byumvikanye gushyiraho Komisiyo ihuriweho n’abanyamateka b’u Rwanda n’Ubufaransa iziga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 iyi yatekerejweho bwa mbere ku butegetsi bwa Nicolas Sarkozy ariko ntiyashyirwa mu bikorwa none igihe kirageze ngo ishyirwe mu bikorwa.

Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro yaraye agiranye na Televiziyo France 24, yanatangaje ko iyi Komisiyo izajyaho izaba ihuriweho n’abanyamateka bo mu bihugu byombi.

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Ndatekereza ko Komisiyo ihuriweho n’abanyamateka bavuye ku mpande zombi ntabwo ari igitekerezo kibi. Iyi Komisiyo yavuzweho bwa mbere ku butegetsi bwa Nicolas Sarkozy, ariko kugeza ubu yari itarajyaho.”

Yongera agira ati “Navuga ko atari byiza gushaka igisubizo kihuse ku kibazo kigoye, ni ikintu kiza, ni kimwe mu bikorwa bigomba kubaho, ik’ingenzi ni uko byibura uyu munsi hariho ubwo bushake kongera gusubiza hamwe ibihugu byacu byombi, kandi twebwe ubwo bushake bugaragara ku bakuru b’ibihugu byombi buratunejeje buganisha ku myanzuro ifatika.”

Hagiye habaho Komisiyo zitandukanye mu Rwanda no mu Bufaransa zize ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside ariko bikarangira zikoreshejwe akenshi mu mukino wa Politike hagati y’ibihugu byombi.

Mushikiwabo kandi yanagarutse ku birebana n’umubano w’ibihugu byombi,avuga ko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ugoye kubera impamvu zitandukanye.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yagize ati “Ni umubano uzafata igihe kugira ngo ibihugu byombi byongere bisubirane, habeho umubano mwiza. Ariko icyo tubona uyu munsi ni uko icyo gitabo kirimo imitwe (chapter) myinshi, ni abayobozi bafite ikirekezo gifite aho gihurira ku mubano w’Ubufaransa n’u Rwanda na Africa, hari ubushake no kuvugisha ukuri hagati y’abakuru b’ibihugu bombi, kuri twe nk’u Rwanda ni intangiriro nziza.”

Mu kiganiro Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na Paul Kagame baraye bagiranye n’abanyamakuru, abyobozi bombi bavuze ko bashaka gukorana byisumbuyeho kugira ngo barusheho kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Nicolas Germain Umunyamakuru wa France 24,agaragaza ko impamvu bisa n’ibizorohera Perezida Emmanuel Macron kwinjira muri iki kibazo ari uko Jenoside yabaye afite imyaka 16 gusa, ku buryo ari kure cyane y’ibyabaye hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa.

Minisitiri Mushikiwabo yongeye kandi guhakana ibirego bya Congo Kinshasa bishinja u Rwanda guteza ibibazo by’umutekano muri icyo gihugu.Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda kandi yavuze ko Perezida w’Ubufaransa azasura u Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Paul Kagame.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/05/2018
  • Hashize 6 years