U Rwanda n’u Burusiya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubucukuzi [AMAFOTO]

  • admin
  • 24/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

U Rwanda n’u Burusiya kuri uyu wa Gatatu byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz akubiyemo ubufatanye mu bushakashatsi no gutanga ibikoresho byifashishwa muri iyo mirimo.

Aya masezerano yasinyiwe i Sochi mu Burusiya, kuri uyu wa Gatatu asinywa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda, Francis Gatare n’umuyobozi w’Ikigo gishinzwe umutungo kamere wo munsi y’ubutaka mu Burusiya, Sergey Gorkov.

Ibihugu byombi byiyemeje guteza imbere ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu bushakashatsi mu bya gaz yo mu kiyaga cya Kivu no gusesengura amakuru yabonetse.

Francis Gatare yavuze ko aya masezerano agamije kongera ishoramari ry’Abarusiya mu bijyanye n’ubucukuzi mu Rwanda.

Ati “Aya masezerano agamije guteza imbere ishoramari ryo mu Burusiya mu bijyanye n’ubucukuzi mu Rwanda, ibya peteroli na gaz. Kubera ubunararibonye bw’u Burusiya, nta mpungenge ko aya masezerano azabyara umusaruro.”

Mu masezerano harimo ko impande zombi zizarebera hamwe amahirwe mashya yo gushakisha umutungo kamere nka gaz biri mu kiyaga cya Kivu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Laboratwari ku bucukuzi na peteroli, gutanga amahugurwa mu bijyanye n’ubucukuzi n’ibindi.

Muri aya masezerano kandi harimo uburyo u Burusiya buzafasha u Rwanda kubona ibikoresho bigezweho mu by’ubucukuzi, gutanga ubufasha mu bya tekiniki, amahugurwa na porogaramu z’ikoranabuhanga zigezweho mu bucukuzi.




Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/10/2019
  • Hashize 5 years