U Rwanda ntirwishimiye ko Uganda yarumenyesheje itariki y’ibiganiro ibicishije mu binyamakuru

  • admin
  • 21/10/2019
  • Hashize 4 years
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko bitangaje kubona mu itangazamakuru ryo muri Uganda itariki yiswe ko ari iy’ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi, kandi inzego z’u Rwanda zitarabimenyeshwa.

Itariki yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira binyuze mu kinyamakuru cyo muri Uganda Chimpreports aho cyanditse ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yohereje ubutumire i Kigali, buha ikaze intumwa z’u Rwanda mu nama iteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo.

Ni mu gihe iyi ari inama ya kabiri irimo gutegurwa ya komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda yashyizweho n’amasezerano Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni basinyiye i Luanda muri Angola, ku wa 21 Kanama. Ni amasezerano agamije guhosha ubwumvikane buke bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Mu gihe ibinyamakuru byo muri Uganda byamaze gutangaza itariki y’ibiganiro, Nduhungirehe yahamije ko nta butumire Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda irakira.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Biratangaje kumenyera ibi mu binyamakuru byo muri Uganda. Ntabwo u Rwanda rwigeze ruganirizwa ku itariki iyo ari yo yose, kandi yaba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda cyangwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, nta wakiriye ubwo butumire.



Tariki 16 Nzeri uyu mwaka nibwo i Kigali habereye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda, yashyiriweho gucoca ibibazo bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.

Hemejwe ko inama itaha izaba nyuma y’iminsi 30 uhereye igiye iya mbere yabereye, yo ikabera i Kampala kandi igategurwa na Uganda.

Gusa urebye kuva tariki 16 Nzeri kugeza tariki ya 13 Ugushyingo hazaba hanyuzemo iminsi 58 kandi bari bemeranyije iminsi 30.

Iyo ni nayo igomba kuganirirwamo ku ngingo zirimo ikibazo cy’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ku mipaka isanzwe hagati y’ibi bihugu.

Mu nama ya mbere, u Rwanda rwahaye Uganda urutonde rw’Abanyarwanda bafungiwe muri icyo gihugu, yemera kugenzura ayo makuru hagamijwe ko abari kuri urwo rutonde banyuzwa mu nzira zigenwa z’ubutabera, no kurekura abo bizagaragara ko nta bimenyetso bihari cyangwa ibyaha bakurikiranwaho.

Gusa kugeza ubu u Rwanda ruvuga ko mu byo bavuganye nta na kimwe cyari bwashyirwe mu bikorwa.

Indi myanzuro yari yemeranyijweho harimo ko ibihugu byombi byemeranyije kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, hagamijwe ko mu gihe kiri imbere hazajya habaho ubufatanye mu gukurikirana abakora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.

Ibihugu byombi kandi “byemeranyije guhagarika icengezamatwara iryo ari ryo ryose ribangamiye kimwe muri ibi bihugu, ryaba irinyuzwa mu bitangazamakuru byemewe cyangwa imbuga nkoranyambaga.

Si ubwa mbere ubutumwa bwa Uganda bureba u Rwanda bunyuze mu itangazamakuru,cyane cyane ryo nuri Uganda mbere y’uko bugera kuwo bugenewe ariwe u Rwanda.

Mwibuke muri uyu mwaka mu kwezi kwa Werurwe,nibwo hatangajwe ibaruwa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yandikiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, yemera ko yahuye na bamwe mu bagize umutwe wa RNC ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hazamurwa ibibazo byinshi ku miterere yayo, igihe yasohokeye n’amagambo yayikoreshejwemo.

Icyo gihe iyo baruwa yasohotse mu kinyamakuru The New Vision cya Leta ya Uganda, igaragazwa ko yanditswe ku wa 10 Werurwe 2019 mbere yo gushyikirizwa abo igenewe.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/10/2019
  • Hashize 4 years