U Rwanda ntirwemeranya n’Abarushinja kwirukana abashigajwe inyuma n’Amateka

  • admin
  • 03/05/2016
  • Hashize 9 years

Leta y’u Rwanda yamaganiye ibivugwa n’impuguke za Loni ziyishinja kwirukana Abasigajwe Inyuma n’Amateka mu ndaro zabo no kubaheeza muri gahunda z’iterambere.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Komite y’ impuguke z’Umuryango w’Abibumbye isuzumye niba u Rwanda rugendera ku Masezerano Mpuzamahanga yo kuvanaho Ivangura aho riva rikagera. Umwe muri izo mpuguke, Afiwa-Kindena, yavuze ko Abasigajwe inyuma n’Amateka bo mu Rwanda babayeho mu bukene kandi ko bahezwa muri gahunda z’uburezi, imiturire, ubuvuzi no guhabwa akazi. Yongeyeho ko benshi babayeho basabiriza nyuma yo kwimurwa mu mashyamba bari batuyemo, kandi ko u Rwanda nirutagira icyo rukora abasigajwe inyuma n’amateka bashobora kuzimangatana burundu.

Ambasaderi Francois Xavier Ngarambe, uhagarariye u Rwanda mu biro by’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga i Geneve mu Busuwisi, yanyomoje izo mpuguke azibwira ko mu Rwanda nta vangura na rimwe riharangwa. Ati” Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guverinoma yateje imbere buri Munyarwanda wese itavanguye aho twese tureshya imbere y’amategeko kandi tugahabwa uburenganzira bungana.” Yongeye ati” Leta ntiyigeze itonesha itsinda rimwe ry’Abanyarwanda kurusha ayandi. U Rwanda rwiyemeje kudasubira na rimwe muri politiki ishingiye ku irondakarere, ivanguraruhu, ivanguramoko cyangwa ipyinagaza.” Ambasaderi Ngarambe yasobanuye ko abasigajwe inyuma n’amateka batishoboye bahabwa ubwisungane mu kwivuza, bakubakirwa inzu.

Abasigajwe inyuma n’Amateka bimuwe mu mashyamba yagenewe kuba parike z’igihugu, nka Gishwati mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Bahawe isambu n’inzu zo guturamo ahandi ndetse benshi muri bo banahabwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, aho zatangiye no kororoka no kubungukira. Mu gihe mu myaka yashize Abasigajwe inyuma n’Amateka banenwaga aho anyuze agahabwa inkwenene, kuri ubu bahawe agaciro nk’abandi Banyarwanda ndetse nabo ubwabo biyerekana nk’abashoboye kwiteza imbere.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/05/2016
  • Hashize 9 years