U Rwanda ntirwemeranya na Raporo ya Banki y’ Isi ku koroshya ubucuruzi

  • admin
  • 14/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Minisiteri y’Ubucuruzi n’ Inganda yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rutishimiye muri raporo igaragaza uko ibihugu byorohereza abacuruzi,’ Doing Busines report’, ya 2016, aho ruvuga ko hari byinshi byirengagijwe, ugasanga ibihugu byateye imbere birahabwa amahirwe kurusha ibikennye, hirengagijwe impinduka byakoze.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2015, ubwo intumwa ya Banki y’Isi yari mu Rwanda, hamuritswe ku mugaragaro raporo igaragaza uko ibihugu bihagaze mu korohereza abacuruzi, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa 62 ku Isi, n’urwa kabiri muri Afurika. Umwaka ushize rwari urwa 46 ku Isi. Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ Inganda, François Kanimba, yavuze ko ku ruhande rw’ u Rwanda batumvise neza impamvu byagenze bityo, ku buryo ngo mu gihe umuyobozi nk’uyu aje mu Rwanda haba hari byinshi byo kuganira. Mu byo u Rwanda rwabonyeho amanota make muri iyi raporo, harimo ubucuruzi mpuzamahanga. Minisitiri Kanimba yavuze ko basobanuriwe ko ikintu cyatumye rusa nk’aho rusubira inyuma, ari uko bahinduye bikomeye ibipimo byakoreshwaga, ku buryo ku Rwanda ubucuruzi ngo bwarebewe ku mupaka wa Rusumo, hakitabwa ku gicuruzwa cy’ibyuma by’imodoka.

Banki y’Isi ngo yabwiye u Rwanda ko impinduka mbi yabonye ari ijyanye n’igihe cy’igenzura ry’ibyo bicuruzwa mbere y’uko biva mu gihugu biguzwemo, kuko ngo byongereye iminsi ya ngombwa kugira ngo umuntu atumize ibintu mu mahanga. Kanimba yagize ati “Mu kuganira nababwiye nti ‘njye ndumva bintangaje cyane, kubera ko nzi yuko mbere byatindaga cyane ku mupaka bitegereje abakozi b’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge ngo bajye ku mipaka babigenzure, bashobore kubyemerera kwinjira mu gihugu.’”

Ku ruhande rwa Banki y’Isi, Rita Ramalho we yavuze ko uko igihugu kizamuka mu myanya ari na ko gihura n’akazi gakomeye ko gukomeza kujya imbere kurusha uko biba bimeze ku bihugu biri hasi cyane. Yagize ati “Ibintu twitayeho kureba ni ibintu bitari bikeneye igiciro gihenze kugira ngo bishoboke. Ntabwo ntekereza ko hari aho ubu uburyo bwaba bubera imbogamizi ibihugu bifite ubushobozi buciriritse.” Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare, na we yunzemo ko batanyuzwe n’uburyo Banki y’Isi yakoresheje, cyane ko hari ibyo u Rwanda rwagaragaje mbere ko bitagenze neza ariko ntibihabwe agaciro. Yatanze urugero nko ku ikusanyamakuru ryakozwe mu bikorera, aho nk’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyashyizeho uburyo bwo kumenyekanisha imisoro umuntu atagombye kujya ku biro byacyo, ariko hakaba hari abakijyayo.

Mu hantu u Rwanda rwahawe amanota meza harimo kwandikisha imitungo, gutanga ibyangombwa by’ubwubatsi, gukemura amakimbirane mu bucuruzi, ariko ku bijyanye no gutanga umuriro w’amashanyarazi mu buryo buhamye rwahawe zeru ku munani. Biteganyijwe ko iyi ntumwa ya Banki y’Isi, kuri uyu wa Gatandatu izabonana n’inzego zitandukanye zivugwa muri iyi raporo, aho bazakomeza kugaragaza niba hari aho bumva batahawe amanota neza, ariko bakanarebera hamwe icyakorwa kugira ngo amanota y’ubutaha azabe meza.Src:Igihe


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/11/2015
  • Hashize 8 years