U Rwanda ntabwo ruzongera kwemera ko amakamyo ajyanye imizigo mu Burundi guca ku butaka bwarwo

  • admin
  • 01/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye Kenya na Uganda, ibimenyesha ko amakamyo yari yerekeje i Burundi yangiwe kwinjira.

Mu ibaruwa u Rwanda rwanditse rwagize ruti “Guverinoma y’u Burundi ntikiri kwemerera amakamyo atwaye imizigo kwinjira aturutse mu Rwanda hirengagijwe imyanzuro y’abaminisitiri ba EAC.”

Kubera ko u Burundi bwafunze imipaka yabwo yose ku makamyo atwaye ibicuruzwa avuye mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda ntabwo izongera kwemera ko amakamyo ajyanye imizigo mu Burundi aca ku butaka bwarwo.”

Guhera mu cyumweru gishize, amakamyo yari atwaye ibicuruzwa bigiye mu Burundi yaheze ku butaka butagira nyirabwo hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Iikinyamakuru cya The New Times cyatangaje ko abashoferi na ba nyiri amakamyo bagerageje bashaka uko ikibazo cyabo cyakemuka ariko Leta y’u Burundi ikinangira.

Tariki 28 Werurwe, amakamyo atatu yari ajyanye ibicuruzwa mu Burundi abinyujije ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera yangijwe kwinjira mu Burundi, abiri muri yo arapakururwa ibicuruzwa bipakirwa mu makamyo yo mu Burundi, naho indi imwe yo byageze kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe itaremererwa kwinjira mu Burundi.

Kuwa Gatanu ushize, ku mupaka wa Ruhwa naho andi makamyo abiri yari yangiwe kwinjira.

Ku mupaka w’Akanyaru, hari andi makamyo yari aparitse ku ruhande rw’u Rwanda, ba nyirayo bari kugerageza kuganira n’ubuyobozi bw’u Burundi kugira ngo yinjire.

Kubera icyo kibazo, amakamyo umunani yaganaga i Burundi yari aparitse mu gace katagira nyirako ahazwi nka Mirama Hills, ku mupaka w’u Rwanda na Uganda tariki 29 Werurwe .

U Rwanda kandi kuri uyu wa Kabiri rwemereye abarundi batandatu kugaruka mu gihugu, nyuma y’uko Guverinoma yabo ibangiye kwinjira.

Nkuko byatangajwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka, abo barundi bangiwe kwinjira mu gihugu cyabo tariki 27 Werurwe.

Umwe mu bashinzwe abinjira n’abasohoka yagize ati “Bari baheze mu gace katagira nyirako ku ruhande rw’u Burundi, nta biribwa, ntaho kwikinga bategereje ko abayobozi b’iwabo babemerera kwinjira.”

Abo barundi barimo umuryango w’abantu batanu, umwe yari yaraje kwivuza kanseri mu Rwanda n’undi mugabo wageze mu Rwanda avuye muri Kenya tariki 25 Werurwe 2020.

Tharcienne Hashazinka yari amaze amezi menshi aba mu Rwanda, arwaje umuhungu we waje kwivuza kanseri ku bitaro bya Butaro.

We n’abandi bo mu muryango we bamufashaga kwita ku muhungu we, bari bamaze iminsi itanu baraheze mu gace katagira nyirako ku mupaka, uburyo bwose bwifashishijwe n’umugabo wa Hashazinka ngo binjire mu gihugu cyabo ntacyo bwatanze.

JPEG - 83.8 kb
U Burundi bwanze ko amakamyo atwaye ibicuruzwa avuye mu Rwanda atambuka

Umwe mu bashinze abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, yabwiye The New Times ko u Rwanda rwabakiriye, rukabashyira mu kato rubitaho muri amwe mu macumbi ya Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye.

Impamvu bashyizwe mu kato, ni uko aho bari bari ku butaka butagira nyirabwo ku mupaka, bagiye bahura n’abantu batandukanye ku buryo nta wakwizera ko batahuye n’abanduye Coronavirus.

Icyemezo cy’u Burundi cyo kwangira abaturage bacyo kwinjira iwabo nabyo bihabanye n’imyanzuro yafashwe n’abaminisitiri ba EAC mu cyumweru gishize.

Mu byemejwe harimo kuba ibihugu byarasabwe kumenyesha Ambasade gufasha abaturage babyo baba baragizweho ingaruka n’ifungwa ry’imipaka, kubafasha kugera aho bari bagiye muri EAC n’ibindi.

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/04/2020
  • Hashize 4 years