U Rwanda ntabwo ari urukangwa n’induru n’amagambo bandika ku mbuga nkoranyambaga-Col. Muhizi

  • admin
  • 29/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Col. Muhizi Pascal yavuze ko Urwanda atari igihugu gikangwa n’induru n’amagambo yandika ku mbuga nkoranyambaga.Ikindi yasabye abaturage kuba maso birinda abirirwa basakuriza iyo inyuma y’igihugu ndetse no kwirinda gucumbikira abantu batazi bashobora kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo hasozwaga ibiganiro bikangurira abaturage kwicungira umutekano mu Karere ka Rubavu, Col. Muhizi Pascal ukuriye Burigade ya 301 ikorera mu turere twa Rubavu na Nyabihu

Col. Muhizi yasabye abaturage gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ikibazo cyose kibonetse gicyemurwe mu gihe gikwiye, anabasaba kwima amatwi abavugira hanze y’igihugu kuko Urwanda atari igihugu gikangwa n’abirirwa bavugira ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Uwo dutinya ni uwaza yihishe kandi mwabigizemo uruhare. Turabasaba gutangira amakuru ku gihe kuko iyo utinze ntacyo aba akimaze, uwapfuye aba yapfuye ntacyo tuba tukiramira. Abavugira iyo mubareke, abasakuza, abatukana mubihorere […] ntabwo uru Rwanda ari urukangwa n’induru n’amagambo bandika ku mbuga nkoranyambaga’’.

Col. Muhizi yasabye kandi abaturage ubufatanye n’ingabo mu gucunga umutekano.Ikindi kandi ngo aho umutekano wabuze ingabo zirawushakisha kugeza ugarutse.

Col. Muhizi yagize ati “Niba umwanzi yaje mukamuhisha mu nzu, ubwo turamushakisha nyine nubwo tutabyifuza kuko uko kumushakisha bigira ingaruka zitari nziza.Ntimuzifuze ko twohereza ingabo kuzana umutekano aho wahungabanye kuko barawushakisha kugeza igihe ugarukiye, ni ko kazi bashinzwe. Iyo wahishe umuntu ufite amasasu ubwo iyo arashe igikurikiraho nawe uracyumva.”

Yakomeje avuga ko igihe umuturage yacumbikiye umugizi wa nabi hakitabazwa ingabo, uwo wabacumbikiye na we ingaruka zizamugeraho byanze bikunze.

Ati “None se nkubwire ngo narasira mu nzu yawe tuzaza dukomange ngo ‘byuka iyorosore’? Ibyo byaba ari ukubeshya. Ntabwo nabwira uyoboye Batayo ngo umuntu yaciye hariya maze ugende ukinguze bagukingurire utagize uwo uhutaza.We se yabikora nubwo naba ariko mbyifuza ? Ntiyabikora kuko no kuyobora ingabo bisaba imibare. N’iyo ubayoboye nabi bagapfa urabibazwa ugafungwa cyangwa ukanirukanwa.”

Ibi bije nyuma y’iminsi micye havugwa abantu bahungabanya umutekano w’igihugu barangiza bakigamba ku mbuga nkoranyambaga bavuga ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bakorera abaturage bamwe na bamwe bo muduce tw’Amajyepfo y’igihugu, aho baza bakiba bakanasahura imitungo y’abaturage.

Ubu bukangurambaga bumaze ukwezi muri Rubavu butangijwe n’ubuyobozi bw’ingabo mu mirenge yose igize akarere, bityo barasaba abaturage gukomeza ubufatanye mu gucunga umutekano.

Chief editor

  • admin
  • 29/07/2018
  • Hashize 6 years