U Rwanda na Uganda bagiye gusinya amasezerano ashobora gushyira iherezo ku makimbirane hagati y’ibyo bihugu byombi

  • admin
  • 19/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni, biteganyijwe ko ku wa Gatatu bazahurira muri Angola, mu nama izitabirwa n’abandi bayobozi barimo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibi ni ibyatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Angola, João Lourenço akaba ari na we uzakira iyi nama,aho byatangaje ko abakuru b’ibihugu bine bazahurira mu murwa mukuru Luanda gukurikirana isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Rigira riti”abakuru b’ibihugu bya Angola, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Uganda n’u Rwanda bazahurira mu nama mu murwa mukuru wa Angola ku wa 21 z’uku kwezi saa tanu za mu gitondo, ngo bakurikire isinywa ry’amasezerano y’ibimaze kwemeranywaho hagati ya Uganda n’u Rwanda, nyuma y’intambwe yatewe na Angola ishyigikiwe na RDC.”

Iyi nama ije ikurikira iheruka yabaye ku wa 12 Nyakanga, ubwo u Rwanda na Uganda byiyemezaga gukomeza kuganira ku bibazo ibi bihugu bifitanye.

Icyo gihe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo uwo gukomeza kunoza no kwagura umubano hagamijwe inyungu z’abaturage zishingiye ku bukungu na politiki; kwita ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati y’ibihugu binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.

Ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, inama yishimiye ubushake buhari bw’impande zombi bwo gukomeza ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo gihari.

Iyo ngingo ivuga ko “Inama yakiriye neza ubushake bwa Angola ifatanyije na RDC muri urwo rugendo [gukemura ikibazo cy’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda].’’

Umwuka mubi mu baturanyi watewe ni iki?

U Rwanda rumaze iminsi rushinja Uganda ibintu bitatu bikomeye birimo Abanyarwanda bakomeje gufatwa bagakorerwa iyicarubozo imiryango na ambasade batazi aho bari kandi ntibagire icyo bashinjwa imbere y’inkiko, abandi bakavanwa mu byabo bakajugunywa ku mipaka. Ni ikibazo kibangamiye uburenganzira bwa muntu n’amasezerano ya EAC y’urujya n’uruza.

Ikindi ni abagize inzego z’umutekano za Uganda kimwe n’abayobozi muri icyo gihugu bafasha Abanyarwanda bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda barimo imitwe ya RNC, FLN, FDLR n’abandi; hakaba n’ikibazo kijyanye n’ubucuruzi bw’Abanyarwanda bwabagamiwe bikomeye ndetse ibicuruzwa byabo bigafatirwa muri Uganda.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/08/2019
  • Hashize 5 years