U Rwanda na Tanzania bigiye kwiga ku gukoresha indangamuntu mu kwambuka imipaka

  • admin
  • 04/05/2016
  • Hashize 9 years

Abahagarariye Minisiteri z’ububanyi n’amahanga mu Rwanda na Tanzaniya basoje inama ya 14, aho baganiraga ku butwererane n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, hakaba hagaragajwe ko kuba hatarashyiraho uburyo bwo gukoresha indangamuntu nk’urwandiko rw’inzira ku bajya mu bihuhu byombi bikiri imbogamizi.

Mu ngingo 10 zizweho muri iyi nama harimo kubungabunga umutekano hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ibikorwa remezo, ubuhinzi, uburezi, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, itumanaho, ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije. Harimo kandi ubufatanye mu by’ubuvuzi no guteza imbere imiyoborere myiza y’abaturage, harushwaho kongera imishinga yatuma buri muturage ubarizwa muri ibi bihugu agira inyungu, n’ibihugu byombi bikazamurana muri rusange. Ambasaderi Jeanine Kambanda, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yavuze ko ibiganiro byagenze neza, gusa ko hakiri imbogamizi ku bijyanye n’uko abaturage b’ibihugu byombi bataremererwa kujya bambukira ku ndangamuntu. Yagize ati:“Umwanzuro w’uko abaturage b’ibihugu byombi bajya bambukira ku ndangamuntu nkuko bigenda Uganda na Kenya ho ntabwo birabasha koroha, ariko twashizeho itsinda rigiye kwigira hamwe icyatworohera twese. Ntitwakwirengagiza ko inyungu ari nyinshi kuri twese abaturage baramutse bakoresha indangamuntu mu kwambuka.”

Ambasaderi Ramadhan Muombwa Mwinyi, Umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzaniya, avuga ko guhura nk’ibihugu byombi bifite byinshi bihuruyeho ari iby’agaciro kuko inyungu atari iy’igihugu kimwe ahubwo ari iya byombi. Yagize ati:“U Rwanda ni igihugu gifite byinshi byateye imbere Tanzaniya yakwigiraho, turareba uburyo abaturage bacu barushaho guhahirana no kubana neza, twiga uburyo ibintu byose byakorwa mu mucyo kandi neza. Ku kibazo cy’indangamuntu imwe inzego zibishinzwe ziziga neza uyu mushinga kandi turabona bizashoboka kuko tubanye neza.”

Ambasaderi Kambada avuga kandi ko imwe mu myanzuro ijyanye no guteza imbere ubucuruzi itihutishijwe, aho bemeje ko yashyirwa mu bikorwa vuba, ndetse banemeza ko bagiye kujya bahura buri mezi atatu bakarebera hamwe ibyo bizeho aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/05/2016
  • Hashize 9 years