U Rwanda na Sierra Leone bashyize umukono ku masezerano atatu y’ingenzi

  • admin
  • 06/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame w’u Rwanda na mugenzi Julius Maada Bio, wa Sierra Leone, bakurikiye isinywa ry’amasezerano atatu hagati y’ibihugu byombi arimo ayo gukuriranaho viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iz’abayobozi.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu ubwo Perezida Kagame na Maada Bio, bari bamaze kuganira. Arimo ay’ubufatanye muri rusange, amasezerano y’ubufatanye mu biganiro mu rwego rwa politiki, amasezerano ku gukuriranaho viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’abafite iz’abayobozi.

Ku ruhande rwa Sierra Leone yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sierra Leone, Nabeela Farida Tunis naho ku Rwanda ashyirwaho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Mbere yo gusinya amasezerano, Perezida Kagame yashimiye Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio kuba yarifatanyije n’abanyarwanda mu kwizihiza ku nshuro ya 25 ibirori by’umunsi wo kwibohora.

Yamushimiye kandi ko we n’igihugu cye bemeje burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), azatangizwa ku mugaragaro mu nama ya AU irimo kubera i Niamey muri Niger.

Ati “Ndagushimira kuba wasuye u Rwanda. Tuzakomeza guteza imbere ubufatanye bwacu ngo tugere ku ntego nyinshi. Tuzakomeza kugirana ibiganiro hagati yacu, abayobozi muri guverinoma ndetse n’abaturage ba Sierra Leone n’ab’u Rwanda, kandi bizakomeza gushyirwamo ingufu”.

Perezida Maada Bio yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyageze kuri byinshi, bityo igihugu cye gishaka kuganira n’u Rwanda bagasangira ubunararibonye mu miyoborere n’imikorere myiza.

Yashimiye imiyoborere y’u Rwanda yavanye igihugu aho buri wese yabonaga ko nta gishoboka kubera Jenoside yakorewe Abatutsi none uyu munsi kikaba ari intangarugero muri Afurika, avuga ko ari urugero rwiza kuri Sierra Leone imaze imyaka itanu ishegeshwe na Ebola.

Ati “Turi hano ngo twige uko mwabashije gukora ibi bintu byose. Hari byinshi byakozwe hano mu rwego rw’ubuzima, imiyoborere, gukoresha ikoranabuhanga, uko mwabashije kugira Kigali umwe mu mijyi isukuye ku Isi, ibyo ni ibintu twakwigiraho”.

Julius Maada Bio uyobora ishyaka ‘Sierra Leone People’s Party (SLPP)’, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 51.8 %, ku wa 31 Mata 2018.

U Rwanda na Sierra Leone bifitanye umubano; Dr. Harebamungu Mathias yabaye Ambasaderi wa mbere uruhagarariyeyo kuva mu Ukwakira 2017.


JPEG - 118.7 kb
Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we wa wa Sierra Leone,Maada Bio
JPEG - 106.4 kb
Perezida Kagame na mugenzi Julius Maada Bio bakurikiye isinywa ry’amasezerano atatu hagati y’ibihugu byombi
JPEG - 48.6 kb
Ku ruhande rwa Sierra Leone Amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri Nabeela Farida Tunis naho ku ruhande rw’u Rwanda ni Amb. Olivier Nduhungirehe

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/07/2019
  • Hashize 5 years