U Rwanda na rwo rwanze kuzitabira amarushanwa ya gisirikare azabera mu Burundi

  • admin
  • 22/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

U Burundi buri gutegura kwakira imikino ya gisirikare ndetse n’indi y’ibijyanye n’umuco mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, aho ibihugu byose bigize uyu muryango byiteguye kwitabira uretse u Rwanda.

Ni imikino iteganyijwe kuwa 26 Kanama 2017, aho izaba ibaye ku nshuro ya 11, imikino iheruka ikaba yarabereye mu Rwanda.

Ikinyamakuru Ikaze iwacu cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko umuvugizi w’igisirikare mu Burundi, Gaspard Baratuza yavuze ko kuva imyitozo yatangira ibindi bihugu byose bihuriye muri EAC byohereje ababihagararira ariko u Rwanda rukaba nta muntu wigeze ugaragara avuga ko aruhagarariye.

Yagize ati”guhera muri Gashyantare, imyiteguri kuri iri rushanwa yaratangiye, ariko u Rwanda ntirwigeze rugaragaramo. Twakiriye abahagarariye ibihugu bya bo bitandukanye muri EAC, ariko nta munyarwanda wigeze agaragaramo.”

“Abaturukaga mu bindi bihugu twahuriraga ahantu hatandukanye haba ahabera ibikorwa by’ubukerarugendo, aho bagombaga gucumbika n’ahandi ariko nta munyarwanda twigeze duhura na we, ibyo bikaba bivuze ko u Rwanda rutazitabira ipiganwa.”

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Gaspard Baratuza abajijwe ku birebana n’impamvu zaba zaratumye u Rwanda rutitabira iri rushanwa, yasubije itangazamakuru ryo mu Burundi ko icyo atari ikibazo gikwiye kubazwa Minisiteri y’Ingabo mu Burundi gusa yongeraho k obo bafite kwakira abitabiriye, gusa yongeyeho ko kutitabira amarushanwa ari igihombo ku ruhande rw’u Rwanda.

Mu irushanwa riheruka ryo ku nshuro ya 10 ryabereye mu Rwanda, nta muntu wo mu gihugu cy’u Burundi wigeze ubonekamo na none.

Amarushanwa y’imikino ya gisirikare n’ibindi bijyanye n’umuco, ni amarushanwa asanzwe aba buri mwaka, buri mwaka hakaba hari igihugu mu muryango wa EAC kigomba kwakira irushanwa, ibi bikaba bifite intego yo gutsindagira imibanire hagati y’ibihugu biwugize.

Yanditswe na Cheif Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 22/08/2017
  • Hashize 7 years