U Rwanda na Kongo byiyemeje guhuza imbaraga mu kubyaza umusaruro Kivu

  • admin
  • 25/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu nama irimo guhuza impuguke n’abashakashatsi ku kiyaga cya Kivu, hashyizwe ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi ku bijyanye cyane n’ibinyabuzima, uburobyi, amategeko agenga ibiyaga bihuje ibihugu, icukurwa rya Gaze metane n’ibindi.

Izi mpuguke zagaragaje ko mu gihe igihugu kimwe kitaragira gahunda ihamye mu gufata neza iki kiyaga no kubibyaza umusaruro, byagira igaruka zikomeye mu bihugu byombi. Igihugu cyakunze gutungwa agatoki cyane ni Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, itarashyira mu bikorwa gahunda y’umushinga wa Gaze metane, kimwe no kudaha agaciro ibikorwa byo kubahiriza metero byibura hagati ya 50 na 150, zigomba kuba hagati y’aho abaturage batuye n’iki kiyaga. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, REG, Mugiraneza Jean Bosco, yavuze ko bishimira intambwe u Rwanda rwateye mu kubyaza ingufu z’amashanyarazi Gaze metane, ariko anongeraho ko ku ruhande rwa Kongo nta kirakorwa kigaragara. Yagize ati:“Kuba ku ruhande rw’abaturanyi nta cyo rurakora bituma hatabyazwa umusaruro wa megawati 700 twakagombye kugabana.”

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Marcelin Chishambo, yavuze ko hari hagitegerejwe ubushakashatsi, bityo mu minsi mike bazatangira gushyira mu bikorwa umushinga wa Gaze metane. Yagize ati:“Tumaze iminsi dukorera inama mu mujyi wa Goma, hasigaye kureba igihe n’ahantu twazashyira ibi bikorwa, niba ari i Bukavu cyangwa i Goma.” Ku ruhande rwa Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas, yagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’ibihugu byombi buzafasha mu kurushaho kumva kimwe amahirwe bahuriyeho. Yagize ati:“Icyari gitegerejwe ni ubu bushakashatsi, kuba bwashizwe ahagaragara buri gihugu kizashyira mu bikorwa ibyo gishinzwe kandi iwacu tugeze ku ntambwe ishimishije.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/05/2016
  • Hashize 8 years