U Rwanda na Congo Brazaville byagiranye amasezerano mu bya gisirikare

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

U Rwanda na Congo Brazaville byagiranye amasezerano y’ubutanye binyuze muri Minisiteri z’Ububanyi  n’Amahanga z’ibihugu byombi, akubiyemo ubutwererane mu bya gisirikare, uburezi n’ibindi.

Ni amasezerano yasinywe mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku ruhande rw’ u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta naho ku ruhande rwa Congo Brazaville asinywa na Minisitiri ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Denis Christel N’guesso.

Aya masezerano akubiyemo ubutwererane mu bya gisirikare, Uburezi (ku rwego rwa Kaminuza) ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye no kubungabunga amashyamba, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Dr Vincent Biruta avuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze neza, kandi ushingiye ku guteza imbere ubutwererane.

Aya masezerano ashyizweho umukono mu nama ya 5 yagombaga kubera muri Congo Brazaviile ariko ntibikunde, kubera icyorezo cya Covid-19, bikaba biteganyijwe ko inama nk’iyi izabera mu Rwanda umwaka utaha.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/11/2021
  • Hashize 2 years