U Rwanda na Botswana byihaye intego yo guharanira iterambere ry’abaturage babyo

  • admin
  • 28/06/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri rw’akazi hamwe na Madame Jeannette Kagame muri Botswana, yavuze ko ibihugu byombi bisangiye intego yo guharanira iterambere ry’imibereho y’abaturage babyo.

Yabigarutseho mu ijambo risoza uruzinduko rwe rwa mbere yari agiriye muri Botswana ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena 2019.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu byobi bisangiye intego ikomeye yo guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Yagize ati “U Rwanda na Botswana dusangiye intego yo guharanira imibereho myiza n’uburumbuke by’abaturage bacu kandi dushimishijwe no kuba turi hano mu kuzamura ubucuti bwacu n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.”

Yakomeje avuga ko abayobozi b’ibihugu byombi bamaze igihe bakorana mu kureba uko bateza imbere imikoranire mu bintu by’ibanze bizagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ati “Sinshidikanya ko tuzagera kuri iyi nshingano y’ingezi kuko twiyemeje guha umuturage icyo tumugomba, gukorera mu mucyo, gusubiza ibijyanye n’ibyo dushinzwe no guha abaturage uruhare mu bikorwa bibateza imbere.”

Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko u Rwanda na Botswana ari ibihugu by’ibinyamuryango nyakuri by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bikaba ngo bizakomeza gukorana mu gufatanya n’ibindi bihugu by’uwo muryango mu guteza imbere Afurika.

Perezida Kagame yasoje ashimira uburyo we na Madame Jeannette Kagame bakiriwe muri Botswana anizeza ko bazongera kugenderera iki gihugu mu bihe bidatinze.

Agira ati “Tuzagaruka kandi turifuza kubona ubucuti n’imikoranire y’ibihugu byombi birushaho gutera imbere.”

JPEG - 144.7 kb
Madamu Jeannette Kagame na Madamu Neo Masisi ubwo bitabiraga isangira kuri uyu wa Kane

Ku rundi ruhande Madame Jeannette Kagame na Madame Neo Masisi, umugore wa Perezida wa Botswana, ku wa 27 Kamena 2019, basuye ibikorwa by’umuryango Botswana-Baylor wita ku bana n’ingimbi barwaye Kanseri n’abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida muri Botswana.

Mu ntego za Botswana Baylor harimo kubaka ahazaza haha abana bose amahirwe yo kubaho igihe kirekire n’ubuzima bwiza, binyuze mu kubaha serivisi nziza z’ubuzima,uburezi no gukora ubushakashatsi mu by’ubuzima.

JPEG - 126.1 kb
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Botswana Mokgweetsi Masisi bahagarariye isinywa ry’amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/06/2019
  • Hashize 5 years