U Rwanda mu bihugu 30 bifite internet ihenze ku Isi. – Ubushakashatsi bw’Ikigo Mpuzamahanga

  • admin
  • 15/07/2020
  • Hashize 4 years

Ubushakashatsi bw’Ikigo Mpuzamahanga k’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) bwagaragaje ko mu Rwanda abakoresha internet bayitangaho 7.1% by’umutungo binjiza kugira ngo bagere ku makuru n’izindi serivisi bifuza bakoresheje ikoranabuhanga rya internet, bikaba bishyira u Rwanda mu bihugu 30 bifite internet ihenze ku Isi.

Raporo y’icyo kigo ikorwa hakurikijwe uko abatuye Isi boroherwa no kubona serivisi z’ikoranabuhanga mu itumanaho. Igereranya Umusaruro wose w’Igihugu(GNP/GNI) n’ibiciro bitangwa kuri serivisi zo guhamagara, ibya serivisi za internet ikoreshwa kuri terefoni, ndetse n’umuyoboro mugari wa internet itagendanwa (broadband).

Raporo nshya igaragaza ko impuzandengo y’uruhare rwa buri Munyarwanda ku Musaruro wose w’Igihugu arwishyuraho internet ya GB 2 ku mafaranga y’u Rwanda akabakaba 744,000 (amadorari y’Amerika 780), ari na yo angana na 7.1%.

Komisiyo Ishinzwe Gukwirakwiza Umuyoboro Mugari wa Interineti (Commission for Sustainable Development) isobanura ko internet iba ihendutse mu gihe GB 1.5 za internet ikoreshwa kuri terefoni, zishyuzwa igiciro kitarenze 2% by’ibyo umuntu yinjiza.

Raporo itangaza ko ibiciro byo guhamagara ku rwego mpuzamahanga bigura 4.5% by’ayo umuntu yinjiza, bikaba birenze cyane igipimo cya 2.5% kigenderwaho mu kwemeza ko ibiciro bihendutse.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) Patrick Nyirishema, yavuze ko ubwo bushakashatsi butagendeye ku isesengura rikwiye u Rwanda nk’Igihugu kikiri mu zira y’amajyambere.

Yagize ati: “Iyo umusaruro rusange w’Igihugu ukubye inshuro 20 ubw’umuturage, byasaba ko uwo muturage abona internet iri ku giciro cyo hasi inshuro 20 kugira ngo abashe guhendukirwa. Ibyo ntibisobanutse kuko igiciro k’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu itumanaho ari kimwe ahantu hose ku Isi.”

Yakomeje agira ati: “Icyo nticyaba igipimo cyo kugaragaza uburyo internet y’umuntu ihenze, ahubwo cyakabaye igipimo cy’uko ubukungu bw’uwo muntu bugahaze.”

Yakomeje ashimangira ko ubuyo raporo yerekanamo ubushobozi bwo kwigondera ibiciro bya internet buhabanye n’ibipimo by’ibiciro bisanzwe bigenderwaho. Yashimangiye ko u Rwanda ari rwo rufite internet ihendutse mu Karere aho GB imwe igura igiciro kiri hasi y’amadorari y’Amerika 2 (amafaranga y’u Rwanda 1,900).

Ku mugabane w’Afurika, iyo raporo ishimangira ko internet itaragera ku Banyafurika benshi, igashimangira ko muri rusange Abanyafurika bakoresha internet bishyura byibuze amadorari y’Amerika 10 kuri GB 1.5 ya internet ya 3 G.

Icyo giciro kiri hasi ugereranyije n’impuzandengo y’ibiciro by’i Burayi n’Amerika.

Gusa kugereranya ibyo biciro n’ibyo umuntu yinjiza bigaragaza itandukaniro ku bihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Nubwo ku Isi ikigereranyo kerekana ko abakoresha internet bishyura 4.3% by’ayo biniza, muri Afurika bakoresha 11.5%.

Ibirwa bya Maurice na Gabon ni byo bihugu by’Afurika biri ku kigereranyo mpuzamahnga cya internet ihendutse kigenderwaho n’iyo raporo. Ibirwa bya Seychelles, Nigeria na Botswana biratanga ikizere cyo kuba byageze kuri urwo rwego bitarenze mu 2023.

U Rwanda ruza ku mwanya wa 20 ku mugabane mu kugira internet ihendutse, rukaba u rwa kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba inyuma ya Kenya.

RURA igaragaza ko abantu bakoresha internet mu Rwanda bakomeje kwiyongera, aho igihembwe cya mbere cya 2020 cyasoje bageze kuri miliyoni 7.9, bangana na 62.9% by’abaturage bose.

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 15/07/2020
  • Hashize 4 years