U Rwanda mu bihugu 12 bikomeje kitwaraneza

  • admin
  • 15/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu 12 byafashe iya mbere mu bihugu 21 byari byiyemeje gushyira mu bikorwa ikemezo cy’abakuru b’igihugu by’Afurika cyo gukusanya imisanzu yo guhaza ibikorwa by’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ukagabanya inkunga.

Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo hasozwaga akanama k’ibihugu 10 byo mu turere dutandukanye tw’Afurika bihagarariye ibindi n’abaminisitiri b’ingengo y’imari, kazwi nka “F10+Ministers”, gashinzwe kwiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’ikemezo cyo gukusanya imisanzu ingana na 0.2% kuri buri gihugu, ivuye mu gaciro k’ibituruka hanze y’Umugabane w’Afurika.

Amb. Gatete yavuze ko kuva abakuru b’ibihugu bafatira uwo mwanzuro i Kigali muri Nyakanga 2016, u Rwanda ruri mu bihugu birimo Kenya, Ethiopia, Gambia, Cameroun, Cote d’Ivoire n’ibindi byatangiye kubishyira mu bikorwa.

Ati “Umwihariko w’u Rwanda, twe twari mu ba mbere barangije gushyira mu bikorwa iby’icyo kemezo, ku buryo itegeko rihari, konti yarafunguwe muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) amafaranga ari gukusanywa, kugira ngo noneho aho kugira ngo azage atangwa nko mu buryo yatangwaga ubu azajya atangwa avuye muri Banki Nkuru kuri iyo konti twafunguye nk’uko abakuru b’igihugu babitegetse.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya F10+, Abdoulaye Sabre Fadoul, yavuze ko kuva mu myaka 60 ishize Afurika itekereje kwishyira hamwe byari bigoye gushyiraho uburyo bwo kugera ku ntumbero imwe yo kwishakamo ubushobozi.

Ati “Ni ku bw’iyo mpamvu guhera mu myaka ibiri ishize byakozwe mu myanzuro y’amateka yafatiwe i Kigali, yemeje gufata imisoro ingana na 0.25 ku bivuye hanze y’umugabane.” Avuga ko hari ibihugu 21 byabyumvise kandi muri byo 12 byafashe iya mbere.


Amb Gatete Claver iburyo na Abdoulaye Sabre Fadoul mu nama ya F10+Minisitrers yasuzumaga ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya AU

Icyo iyo misanzu ije gufasha AU, ni ugufasha gutera inkunga 100% ry’ibikorwa bisanzwe by’umuryango, gufasha ku kigero cya 75% gahunda z’umuryango na 25% mu bijyanye n’ikigega cyo kubungabunga amahoro. Kugeza ubu AU iracyakoresha inkunga (75%) zituruka hanze.

Chief editor

  • admin
  • 15/01/2018
  • Hashize 6 years