U Rwanda kw’isonga mu bihugu 4 gusa muri Africa byemerewe kwijira mu bihugu bigize Schengen

Ibihugu bya Schengen, bavuze ko bigiye gufungura imipaka yabyo muri Nyakanga uyu mwaka , ibyinshi mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika ntibyemerewe kujyayo.

Abaturage bo mu bihugu bine gusa kuri uyu mugabane ari byo; Algeria, Maroc, Tunisia n’u Rwanda nibo bemerewe kwinjira mu bihugu bigize agace ka Schengen.

Agace ka Schengen muri rusange kagizwe n’ibihugu 26 by’i Burayi byashyize umukono ku masezerano yasinyiwe i Schengen muri Luxembourg, bikemeranya gukora nk’agace kamwe mu bijyanye n’ingendo mpuzamahanga no kugenzura imipaka, ku buryo ingendo hagati yabyo zikorwa mu bwisanzure.

Aka gace kagizwe na Autriche, u Bubiligi, Repubulika ya Tchèque, Denmark, Estonia, Finlande, u Bufaransa, u Budage, u Bugereki, Hongrie, Iceland, u Butaliyani, Latvia, Liechtenstein, Lithuania, Luxembourg, Malta, u Buholandi, Norvège, Pologne, Portugal, Slovaquie, Slovenia, Espagne, u Busuwisi na Suède.

Imipaka y’ibi bihugu yafunzwe guhera muri Werurwe, mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya virusi ya Coronavirus ku mugabane w’i Burayi.

Abaturage b’ibindi bihugu icyenda byemerewe kuzerekeza muri Schengen igihe imipaka izaba yafunguwe harimo; Australia, Canada, Georgia, u Buyapani, Montenegro, New Zealand, Serbia, Koreya y’Epfo, Thailand na Uruguay.

Uretse ibihugu byinshi bya Afurika bitari kuri uru rutonde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiruriho kuko iri mu bihugu byibasiwe cyane na Coronavirus.

Amakuru avuga ko kugira ngo igihugu gishyirwe ku rutonde rw’ibihugu byemerewe kujya mu gace ka Schengen, abaturage bacyo banduye coronavirus bagomba kuba bari munsi ya 16% by’abantu ibihumbi 100 mu gihe cy’iminsi 14 ishize. Uru rutonde rukazajya rusubirwamo nyuma ya buri byumweru bibiri.

Ikigo cyo mu Budage gikora Ubushakashatsi mu by’Indwara n’Ibyorezo, Robert Koch Institute, nacyo giherutse gukura u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu aho ababigannye baba bafite ibyago byinshi byo kwandura icyorezo cya COVID-19.

Ibigenderwaho igihugu gishyirwa kuri uru rutonde bigabanyije mu byiciro bibiri, icya mbere ni igihe mu baturage ibihumbi 100 batuye ahantu hamwe haba haragaragayemo abarenze 50 banduye mu gihe cy’iminsi irindwi.

Mu cyiciro cya kabiri hagenzurwa icyo raporo z’abahagarariye u Budage mu bihugu bitandukanye bavuga ku kijyanye n’uko COVID-19 ihagaze mu bihugu barimo, n’uburyo amabwiriza yo kuyirinda ashyirwa mu bikorwa.

Kugira ngo igihugu gikurwe kuri uru rutonde habanza gukorwa igenzura ryemeza niba igihugu cyarakosoye ibiba byaratumye kirushyirwaho.

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe