U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika biracyafite ibibazo mu buhinzi byo gukemura-Minisitiri Ngirente

  • admin
  • 26/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ibi byatangarijwe mu nama mpuzamahanga ku buhinzi muri Afurika yiswe ‘Malabo Montpellier Forum’, yabereye i Kigali kuri uyu wa 25 Kamena 2019, aho impuguke zaganiriye ku iterambere ry’ubuhinzi nyafurika, iyo nama ikaba yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente.

Minisitiri w’Intebe Ngirente yagarutse kuri bimwe mu bibazo byugarije ubuhinzi haba mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika, ndetse akomoza no ku muti watuma bikemuka.

Yagize ati “U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika biracyafite ibibazo mu buhinzi byo gukemura. Muri byo harimo ingengo y’imari idahagije ijya mu buhinzi, urugero rukiri hasi rwo guhingisha imashini, ubunyamwuga budahagije, ihindagurika ry’ibihe no kutabasha guhangana ku isoko mpuzamahanga”.

Ati “Kugira ngo bikemuke bisaba kureshya abashoramari benshi, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, kongerera ubushobozi urubyiruko ngo rubashe gukora imishinga y’ubuhinzi ifite ingufu. Hari kandi kongera ingufu mu bushakashatsi ndetse no kongerera ubushobozi abantu bose bari mu buhinzi”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwashyize imbere ikoranabuhanga, rukaba rukomeje kurishoramo amafaranga menshi kuko rwabonye ko ari umusingi w’iterambere rirambye.

JPEG - 177 kb
Minisitiri w’Intebe Ngirente na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Géraldine Mukeshimana

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana, akangurira abahinzi gushyira ingufu mu gukoresha ikoranabuhanga, bakamenya amakuru bityo hirindwe ubukererwe bw’ibyo bakenera bukunze kuvugwa.

Ati “Dufate nko kuri Smart Nkunganire, iyo tudafite amakuru ku rwego rw’igihugu agaragaza ingano y’inyongeramusaruro zose zikenewe biratugora, ari yo mpamvu bikunze kuvugwa ko zikererwa. Biterwa n’uko abahinzi basaba bike mu byo bakeneye, bakazakomeza basaba n’ihinga ryararenze”.

“Ni ngombwa rero ko bashabukira iryo koranabuhanga, bamenyere gukoresha telefone kuko ‘commandes’ zabo zihuta, ibyo bakeneye bakabibonera igihe. Ibyo ni byo bizatuma bagera ku byo bifuza bagatera imbere, ari bwo butumwa bwo muri iyi nama”.

Dr Ousmane Badiane, umuyobozi mukuru w’ishami rya Afurika ry’Ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi kuri politiki z’imirire (IFPRI), avuga ko ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bigomba kwitabwaho mu gukemura ibibazo biri mu buhinzi.

Ati “Nk’uko tubibona mu Rwanda aho rwitaye cyane ku ikoranabuhanga, rugeza ibikorwaremezo mu cyaro nk’umuyoboro wa Internet wa 3G, abayobozi bose bavuga ko ikoranabuhanga, ari ikintu cy’ingenzi. Ni ngombwa rero ko n’ibindi bihugu byakongera ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga kuko biteza imbere ubuhinzi”.

Ubuhinzi mu bihugu bya Afurika bugize 32% by’umusaruro mbumbe wabyo (GDP), ngo ni ikintu gikomeye kuko bufatiye runini ubukungu bw’ibihugu nk’uko byatangajwe n’abitabiriye iyo nama.

Abitabiriye iyo nama bavuga ko ari ngombwa kongera ishoramari muri urwo rwego, kugira ngo uyu mugabane utere imbere, cyane ko intego ari uko inzara yaba yacitse muri Afurika muri 2025.

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/06/2019
  • Hashize 5 years