U Burundi bwamaganiye kure Icyemezo cyafashwe n’ Umuryango w’ibihugu bya Afurika

  • admin
  • 19/12/2015
  • Hashize 8 years

Leta y’u Burundi yanze kwemeranya icyifuzo cy’Umuryango w’ibihugu bya Afurika (AU), cyo kohereza ingabo zo kurinda umutekano w’abaturage muri icyo gihugu ,aha ubutegetsi bw’Iki gihugu cy’Uburundi bwavuze ko uyu muryango ugomba gutegereza uburenganzira bazahabwa n’iki gihugu.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza ,akanama k’amahoro n’umutekano (CPS) ,mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika katoye icyemezo cyo kohereza ingabo 5000 mu Burundi zo kurinda abasivile , Leta y’u Burundi ihabwa amasaha 96 yo kwemeza iki cyemezo. Aka kanama kemeje ko Leta y’u Burundi nibyanga hazategerezwa icyemezo cy’inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika kuri iyi ngingo.

Mu mabwiriza agenga AU ayemerera kohereza ingabo ahantu hari ibyaha by’intambara ,Jenoside n’ibihonyora uburenganzira bwa muntu. Umuvugizi wa leta y’Uburundi, Philippe Nzobonariba, yabwiye BBC ko ingabo za AU nizinjira mu Burundi zidafite uruhushya rwa leta, bizagaragara ko ziteye u Burundi. Yagize ati “ Uko mbyumva ni uko batazana ingabo ngo zitere igihugu kitabimenyeshejwe kandi kitabibemereye.”

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko nibura abantu 400 bamaze kwicwa mu Burundi abarenga ibihumbi 200 bahunga igihugu kuva Perezida Nkurunziza yemeje ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/12/2015
  • Hashize 8 years