U Bufaransa bwikomye ibitero bya M23, bushima Kenya yohereje ingabo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/11/2022
  • Hashize 1 year
Image

Leta y’u Bufaransa yamaganye inyeshyamba za M23 zikomeje kugaba ibitero mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo (RDC), iboneraho gushima Guverinoma ya Kenya yamazekohereza ingabo zoguhagarika ibyobitero.

U Bufaransa bwatanze iryo tangazo nyuma y’aho inyeshyamba za M23 zigaragaje ko zamaze gufata uduce dutandukanye two muri Teritwari ya Nyiragongo twiyongera ku twa Teritwari ya Rutshuru, ari two Kibumba, Ruhunda, Buhumba, Kabuhanga, Tongo, Mulimbi n’ibice bihazengurutse byose.

Mu itangazo bwashyize hanze binyuze mu ishami rishinzwe Dipolomasi muri Minisiteri ishinzwe u Burayi n’Ububanyi n’Amahanga, Leta y’u Bufaransa yahamagariye inyeshyamba za M23 kureka uduce twose zikomeje kwigarurira, inaboneraho gusaba imitwe yose yitwaje intwaro kureka imirwano ikayoboka urugendo rwo gusubizwa mu buzima busanzwe.

U Bufaransa kandi bwatangaje ko bushyigikiye imbaraga zishyirwa mu rugendo rwo gukemura ibibazo by’umutekano muke binyuze mu nzira za dipolomasi ari na wo musingi wo kubaka amahoro arambye mu Karere.

By’umwihariko, u Bufaransa bwashimye ibiganiro by’i Nairobi muri Kenya ndetse n’ibya Luanda muri Angola bikomeje, bukaba bwiyemeje kubitera inkunga bufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Aho ni na ho Leta y’u Bufaransa yahereye ishimira Guverinoma ya Kenya yamaze kohereza ingabo mu Mujyi wa Goma kugira ngo zihoshe urugamba rugeze mu mahina hagati ya M23 ihanganye n’ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR ndetse n’iza Mai-Mai.

U Bufaransa bwongeye gushimangira ko buha agaciro gakomeye ubusugire n’ubwigenge bw’Igihugu cya RDC ndetse na buri gihugu cyose cyo mu Karere.

Ingabo za Kenya zoherejwe mu Mujyi wa Goma zatangaje ko ziteguye gucunga umutekano w’uwo Mujyi by’umwihariko Ikibuga cy’Indege cya Goma kugira ngokitaza kwigarurirwa n’inyeshyamba zikomeje kurwanya zerekeza muri uyu Mujyi uhanzwe amaso n’impande zombie zihanganye.

Ku bufatanye bw’ingabo za Kenya n’iza FARDC, biteganyijwe ko hazakorwa ibikorwa bihambaye byo gucungira abasivili umutekano, ndetse ubuyobozi bw’izo ngabo bwizeza ko nta muntu uzafata Umujyi wa Goma.

Maj-Gen Jeff Nyagah uyoboye ingabo zoherejwe na Kenya, yagize ati: “Nta muntu n’umwe uzafata Goma. Turi hano ngo turinde Umujyi by’umwihariko ikibuga cy’indege cya Goma. Akenshi intambara irasenya ntiyubaka. Dukwiye gukurikira inzira ya Demokarasi, nyuma yo kunanirwa kw’inzira ya dipolomasi ndetse na gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu nyeshyamba ni bwo ingamba za gisirikare zifatwa.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/11/2022
  • Hashize 1 year