U Bufaransa butange impozamarira, ibizu bya Kabuga babigurishe – Dr. Dusingizemungu

  • admin
  • 28/06/2016
  • Hashize 8 years

Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,uvuga ko ugiye gusaba Umuryango w’Abibumbye gushyiraho ikigega mpuzamahanga kizakusanyirizwamo impozamarira n’imitungo y’abakoze Jenoside, kigafasha imiryango y’abiciwe kwiteza imbere.

Mu muhango wo kwibuka abari abacuruzi bazize Jenoside mu mujyi wa Huye wahoze witwa Butare, Perezida wa Ibuka Dr. Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko bitumvikana ukuntu imiryango y’abari abacuruzi yananiwe gusana inzu bakoreragamo, bikaba bituma uyu mujyi utagaragara neza.

Yagize ati “Ntibyumvikana ukuntu amazu aba twibuka bakoreragamo abo basize bananiwe kuyasana, Akarere kakaba kirirwa kandikaho towa nyamara twagombye kubibonera umuti.”

Uyu muryango uvuga ko cyo kigega cyakusanyirizwamo imitungo y’abakoze Jenoside bagahunga n’ibihugu byayigizemo uruhare nk’u Bufaransa n’Umuryango w’Abibumbye watereranye u Rwanda muri Jenoside nabyo bigasabwa kugira icyo bitanga kugira ngo iyo gahunda ishoboke.

Ati “Nihageho icyo kigega, Loni ishyiremo amafaranga irayafite kandi yemeye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye. U Bufaransa bushyiremo amafaranga, ibizu bya Kabuga babigurishe bishyiremo amafaranga, hanyuma turebe ko iryo terambere ridashoboka.”

Uyu muyobozi wa Ibuka avuga ko iki kigega kitagamije gutanga amafaranga y’ubusa ku barokotse Jenoside, ko ahubwo ari uburyo bwo gufasha abafite ubushobozi buke n’abatabufite gukora ibikorwa bibateza imbere.

Ati “Nta bwo dusabiriza, nta n’ubwo tuvuga ngo babahe amafaranga y’ubuntu. Ahubwo turasaba indishyi kandi zemewe n’amategeko.”

Umuryango Ibuka ariko uvuga ko iki kigega nta ho cyaba gihuriye n’Ikigega cya leta gisanzwe gifasha Abarokotse Jenoside Batishoboye, FARG, kuko iki cyo ngo cyajya gifasha abarokotse bose muri rusange baba abatishoboye n’abishoboye kandi kikaba mpuzamahanga (International Trust Fund for Survivors).

Perezida wa Ibuka, Dr. Jean Pierre Dusingizemungu

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/06/2016
  • Hashize 8 years