U Bufaransa: Abagabo bambaye nk’abo mu mutwe wa ki Islam bateye kiliziya bakata Umupadiri umutwe

  • admin
  • 26/07/2016
  • Hashize 8 years

Abagabo babiri bambaye imyambaro nk’iy’imitwe ya ki Islam bari bitwaje intwaro bateye kiliziya bica umupadiri mu majyaruguru y’u Bufaransa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Musenyeri wa Diyosezi ya Rouen, Dominique Lebrun, yabwiye AP ko umupadiri wishwe yitwa Jacques Hamel akaba yari afite imyaka 84. Polisi ivuga ko abo bicanyi binjiye muri kiliziya y’umujyi muto wa Saint-Etienne-du-Rouvray mu ntara ya Normandie bagasanga uwo mupadiri ari gusoma misa ya mu gitondo bakamuca ijosi, barangiza bagafata abandi bantu bugwate mbere yo kuraswa na polisi.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis uri mu ruzinduko mu mujyi wa Krakow muri Pologne yasohoye itangazo rigira riti”Ndarira ntakambira Imana n’abandi bantu b’umutima. Ndasaba n’abatemera kwiyunga nanjye mu marira. Kiliziya Gatolika nta zindi ntwaro ifite uretse isengesho n’ubuvandimwe mu bantu.” Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano y’u Bufaransa, Pierre-Henry Brandet avuga ko undi muntu yakomeretse kuri ubu akaba ari kurwana n’ubuzima.

Impamvu yagenzaga abo bagabo bitwaje intwaro ntiramenyekana, hatangiye iperereza ngo barebe niba nta sano bifitanye n’iterabwoba. U Bufaransa bwigarijwe n’ibitero by’iterabwoba by’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, igiheruka ni icy’umunya Tunisia, Mohamed Lahouaiej-Bouhlel, washoye igikamyo mu mbaga y’abizihizaga umunsi mukuru wa Bastille mu mujyi wa Nice akicamo abasaga 80.

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/07/2016
  • Hashize 8 years