U Bubiligi bugiye guhiga bukware abapfobya n’abahakana Jenoside

  • admin
  • 08/04/2019
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’Intebe w’ubwami bw’u Bubiligi, Charles Michel, yatangaje ko mbere y’uko uku kwezi kwa Mata 2019 kurangira, inteko ishinga amategeko y’Ububiligi izaba yamaze gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

Yabivugiye i Kigali, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe i Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kwibuka aba basirikare 10, Minisitiri Michel yabanje gusoma amazina y’abasirikare bose b’Ababiligi biciwe muri Camp Kigali, nyuma avuga n’amazina y’abanyamuryango babo bari baje kubibuka.

Minisitiri Michel yavuze ko abana b’Ababiligi biciwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bishwe mu buryo bw’agashinyaguro, na cyane ko bari bamaze amasaha arenga ane barwana n’ingabo zabarushaga ubwinshi n’ibikoresho.

Yavuze ko abasivile b’Ababiligi bibuka abo basirikare, ariko bakanibuka imbaga y’Abatutsi bishwe bazira akarengane muri Jenoside.

Yavuze ko uko u Bubiligi bwunamira aba basirikare, ari n’uburyo bwo kubaka icyizere ko Jenoside nta handi izongera kuba ku isi.

Minisitiri Michel, yavuze ko mu rwego rwo guca umuco wo kudahana, bitarenze uku kwezi kwa Mata inteko ishinga amategeko izaba yamaze gutora itegeko rihana abapfobya n’abahakana Jenoside.

Ati” Ndabizeza ko mbere y’uko uku kwezi gushira, inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi izaba yamaze gutangaza itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside”.

Minisitiri Michel kandi yasabye Ababiligi n’Abanyarwanda bitabiriye umuhango wo kwibuka abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda, ko ubuzima bw’abo basirikare bukwiye kubabera urumuri mu buzima bwa buri munsi.

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, wifatanyije n’abandi bayobozi mu kunamira abasirikare b’Ababiligi, yavuze ko abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe i Kigali ku munsi wa mbere wa Jenoside, bishwe bari baje mu Rwanda ngo batange umusanzu wabo mu kugarura amahoro.

Ati “Tuzahora twibuka iteka umuhate wabo n’ubwitange mu kurwanya ikibi”.

Minisitiri Ngirente yavuze ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, u Rwanda rwahisemo kureba ahazaza heza h’abaturage barwo.

Yongeyeho ko kwibuka abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda ari kimwe, ariko ko hakwiye no gukomeza gushyira imbaraga mu mibanire y’ibihugu byombi n’abaturage babyo.

Ati “Kwibuka aba basirikare b’Ababiligi biciwe i Kigali muri Jenoside ni kimwe mu byo tugomba kubakorera, ariko igikomeye cyane tubagomba ni ugukomeza umubano uri hagati y’abaturage b’ibihugu byacu, ndetse n’umubano uri hagati y’ibihugu muri rusange”.

Carine Lotin, umuvandimwe wa Lieutenant Thierry Lotin umwe mu basirikare baguye muri Camps Kigali, yavuze ko n’ubwo bimubabaza iyo aje kwibuka umuvandimwe, ariko ngo aterwa imbaraga no kubona uko Abanyarwanda babuze imbaga y’abantu babyirengagije bagaharanira kwiyubaka.

Ati “Mwarababaye cyane kuturusha. Abaturage b’u Rwanda bagaragaje umuhate n’ubushake bwo kureba imbere. Ibyo rero mbibona nk’ibintu by’ingenzi cyane, ndetse no mu muryango wacu ni ibyo twahisemo. Turababaye nk’uko namwe mwese mubabaye, ariko birakwiye ko tureba imbere, kugira ngo dukomeze kwiyubaka no kubaka ibintu byiza”.

Carine Lotin kandi yatangaje ko yashimishijwe no kuba igihugu cye kigiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside, kuko ari imwe mu nzira zo gukumira ko hari ahandi yakongera kuba, ariko no guhana abagihembera ingengabitekerezo yayo hirya no hino ku isi.

Abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe mu Rwanda bari bagize batayo (bataillon) ya kabiri y’abakomando, bakaba barishwe mu gitondo cya tariki ya 07 Mata 1994.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 08/04/2019
  • Hashize 5 years