Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima bwacu
- 10/10/2015
- Hashize 9 years
Ni mu nsanganyamatsiko yagiraga iti;” Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima bwacu” ubwo hasozwaga Ukwezi Polisi y’u Rwanda yahariye gukangurira abagenda mu muhanda n’abawutwaramo ibinyabiziga kubahiziza amategeko n’amabwiriza bijyanye nabyo kwashojwe ku wa gatatu tariki 7 Ukwakira 2015,
Muri icyo gihe cy’ukwezi, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abafanyabikorwa bayo mu bijyanye no gusigasira umutekano wo mu muhanda yakanguriye ibyiciro bitandukanye by’abaturarwanda kubahiriza amategeko y’umuhanda, ibyo byiciro bikaba birimo abanyonzi, abashoferi, abamotari, abanyeshuri, abanyamaguru, n’abagenzi. Mu karere ka Nyamagabe ku munsi wo gusoza uko kwezi kwahariwe ubwo bukangurambaga, habaye ibikorwa byo gukangurira abakoresha umuhanda bagize biriya byiciro kubahiriza amategeko n’amabwiriza byawo.
Umuyobozi w’aka karere, Mugisha Philbert n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kuri urwo rwego, Superintendent of Police (SP) François Segakware nibo bahahereye ubwo ubutumwa abashoferi, abamotari, abanyonzi, ndetse n’abagenzi. Mugisha yabwiye abari aho ati:”Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu z’abakoresha umuhanda bose. Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima nk’uko insanganyamatsiko y’ubukangurambaga bw’uyu mwaka bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda ivuga.”
Kuri uwo munsi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yakanguriye abamotari bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe yabo bise Union de Cooperatives Taxi Moto Kanguka Karongi (UCOTAMOKAKA) bagera kuri 29 kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw