Twemeye kugendana uru rugendo rutoroshye turi umwe-Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame, nk’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yitabiriye umwiherero ngarukamwaka w’uwo Muryango wabereye mu Nteko ishinga Amategeko.
Mu butumwa yageneye abitabiriye uwo mwiherero yashimangiye agaciro k’Ubunyarwanda nk’isano ntagereranywa ihuza Abanyarwanda.
Yavuze ko Ubunyarwanda ari isoko Abanyarwanda bavomamo isano-muzi ibahuza, ati: “Murabizi ko mu buzima busanzwe, amazi n’urumuri ntibibangikana ngo bibeho. Ubunyarwanda ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika… Ubunyarwanda ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje.”
Yakomeje agira ati: “Ubunyarwanda ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda.”
Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri babonye umusaruro wo kubana neza no kwimakaza Ubunyarwanda, bityo abasaba kubushikamaho no kubutoza abandi hifashishijwe uburyo bwose bushoboka burimo n’ikoranabuhanga usanga ryifashishwa n’abashaka kubusenya.
Ati: “Hakenewe ko urwo rumuri twabonye, turujyana muri iryo koranabuhanga, tukamurikira abarikoresha kugira ngo bamenye ukuri. Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) igaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo kutemera identite y’Ubunyarwanda, gushyira imbere ivangura, guhohotera abarokotse Jenoside, kugoreka amateka yacu, guhisha no kwangiza ibimenyetso.”
Yavuze ko muri ibi bihe hari abantu bakomeje gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagoreke amateka y’u Rwanda bagamije gusenya ubumwe n’Ubunyarwanda, asaba abanyamuryango ba Unity Club guhoza ijisho n’umutima ku gusigasira icyo gihango.
Yabasabye guhama ku kemezo bafashe cyo gufasha Abanyarwanda kugenda urugendo rutoroshye rw’iterambere bunze ubumwe, bakarenga amacakubiri n’imitekerereze iciriritse.
Ati: “Twemeye kugendana uru rugendo rutoroshye turi umwe, kandi tumaze kubona ko twunguka cyane iyo dushyize hamwe. Ntidukwiye rero kwihanganira na rimwe, ibitekerezo bigamije gusenya Ubunyarwanda, n’ibyo tumaze kugeraho.”
Madamu Jeannette Kagame yaboneyeho gushimira abitabiriye umwiherero ngarukamwaka wa Unity Club Intwararumuri , anakira abanyamuryango 23, umuryango wungutse muri uyu mwaka.
Niyomugabo Albert