Twari tuzi ko igihe cyose abari hanze badashobora kwirwanaho – Tito Rutaremara

  • admin
  • 13/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu kiganiro cyavugaga ku ruhare rw’abanyaporitiki n’imitwe ya poritiki muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uruhare rw’abanyaporitiki n’imitwe ya poritiki mu kubaka igihugu kizira amacakubiri kinarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Hon.Tito Rutaremara yavuze ko abanyaporitiki bishwe baziraga ibitekerezo byabo.

Byagarutsweho mu kiganiro cyanyuze kuri Tereviziyo y’u Rwanda bitewe n’ibihe bidasanzwe Isi irimo n’u Rwanda kubera icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), aho gahunda yo kujya ku i Rebero itashobotse kubera Gahunda ya Guma mu Rugo, ariko bikaba bidakuraho kwibuka abanyaporitiki bishwe bazira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ku bijyanye n’abanyaporitiki batari bafite ibitekerezo bimwe na Leta, mu 1994, hariho impungenge ko bashoboraga kwicwa.

Hon. Tito yagize ati: “Impungenge nta bwo byari ukuzitugezaho gusa natwe twarazirebaga nubwo twari turi i Kigali n’abandi bantu tuganira na bo, ariko abo bose ni ko twahuraga na bo, ni ko twari tuzi ibibazo ibyo ari byo. Twari tuzi ko igihe cyose abari hanze badashobora kwirwanaho umunsi uwo ari wo wose bapfa. Ibyo twari tubizi. N’iyo wenda badategura na Jenoside ariko bariya banyaporitiki Leta y’u Rwanda yajyaga kuzabica kuko batari bafite ibitekerezo kimwe na yo. Kuko burya hari ugukora Jenoside no kwica abo mudafite ibiterezo bisa”.

Yongeyeho ati “Bazize ibitekerezo byabo ariko nyine babikora mu gihe cya Jenoside bagira bati aba bantu ni bo batubuza gushyira Jenoside mu bikorwa. Bazize ibitekerezo byabo kuko bakoraga poritiki inyuranye n’iyo kwa Habyarimana, bakanabatinya bati aba bantu nidukomeza bazatubuza kurangiza icyo twifuza.”

Ubusanzwe tariki ya 13 Mata habaho umuhango wo gusoza icyumweru k’icyunamo, hakabaho guhurira ku i Rebero hakibukwa, hakazirikanwa ndetse hakagira n’ibivugwa byaranze abanyaporitiki bazize kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya amacakubiri.


Chief editor /MUHABURA. RW

  • admin
  • 13/04/2020
  • Hashize 4 years