Twabujijwe gukora ku Nyanja inshuro ebyiri kuko Uganda nayo itubuza kuyigeraho-Perezida Kagame

  • admin
  • 25/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo ibura ry’ubushake bwa politiki ari ryo rituma urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda ritagerwaho kuko Uganda ikomeje gufungirana u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere mu nama nyafurika y’abayobozi b’ibigo (Africa CEO Forum), Perezida Kagame yavuze ko ubuhahirane muri Afurika budashoboka hatabayeho ubushake bwa politiki.

Yagarukaga ku masezerano yasinyiwe i Kigali umwaka ushize agamije isoko rusange no koroshya urujya n’uruza ku mugabane wa Afurika.Ibihugu 21 bimaze kuyemeza burundu, kimwe nicyo gisigaye ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

Mu kiganiro cyamuhuje na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde , n’abandi, Kagame yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda byagize ingaruka zikomeye ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Yagize ati “Ikibazo nuko twese tudakora ku Nyanja ariko twe kubera iyo nzira twahuye n’ibibazo kabiri. Twabujijwe gukora ku Nyanja inshuro ebyiri kuko Uganda nayo itubuza kugera ku Nyanja.”

Yavuze ko umwuka mubi wagize ingaruka ku bashoramari kuko hari ibicuruzwa byavaga mu Rwanda birimo amabuye y’agaciro n’amata byahejejwe muri Uganda, bitageze iyo bijya ku mpamvu zitazwi.

Ati “Hari kontineri z’amabuye y’agaciro zavaga mu Rwanda zijya Mombasa zahejejwe muri Uganda amezi atanu. Twabajije abashinzwe imisoro hano batubwira ko nta kibazo zari zifite , babaza bagenzi babo muri Uganda ntacyo bababwiye. Wabaza impamvu bazigumanye bakavuga ngo ubutumwa bwaturutse ahandi hantu, ngo ntizishobora kuhava”.

Yakomeje agira ati “Hari abantu bo muri Kenya bari bavanye amata mu Rwanda nabo kontineri zabo zifatirwa muri Uganda kugeza ibihumbi bya litilo z’amata bipfuye.”

Uganda ivuga ko u Rwanda ari rwo rwafunze imipaka urujya n’uruza rw’abantu rugahagarara ariko Perezida Kagame yabihakanye.

Yavuze ko u Rwanda na Uganda bihuzwa n’imipaka itatu, umwe niwo wabaye uhagaritswe kubera imirimo yo kubakwa ariko yijeje ko nawo uzafungurwa vuba.

Perezida Kagame yashimangiye ko ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi gishingiye kuri Politiki kurusha ibindi.

Ati “Ikibazo si umuhanda uri kubakwa, ikibazo ni politiki ibyihishe inyuma. Dufite amagana y’abantu bo mu Rwanda bafunzwe amezi n’imyaka muri Uganda ntacyo baregwa, nta rukiko bagezwamo ahubwo bagerekeranye muri gereza. Ibyo bitanga ubutumwa ngo ntimujye muri Uganda, ni nk’aho Uganda iri kubwira abanyarwanda ngo ntimuze hano.”

Yavuze ko u Rwanda rwagerageje kwifashisha inshuti ngo ibihugu byombi byumvikane ariko nta musaruro byatanze.

Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, yavuze ko kwihuza kw’ibihugu kutashoboka igihe bigitsimbaraye ku mipaka yashyizweho n’abakoloni.

Yatanze urugero rw’intambara igihugu cye cyahozemo na Eritrea byanatumye imipaka ifungwa imyaka isaga 20.

Zewde yavuze ko basanze ntaho bibaganisha bagahitamo kumvikana imipaka irafungurwa kandi ngo byatangiye gutanga umusaruro.

Ati “Iyo uzanye ibibazo by’imipaka uba wikumira. Ntidukwiye kuryama ku mipaka yacu tubizi ko ari imihimbano. Twahoze mu bihe bikomeye by’umutekano muke ariko turi kubivamo. Twabonye ko tugomba kunyura iyo nzira ngo n’ibibazo by’umutekano n’amahoro bikemuke.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko mu Ukuboza umwaka ushize mu Rwanda hinjiye ibicuruzwa bya miliyoni 259 z’amadolari. Muri Uganda havuyeyo ibya miliyoni 20 z’amadolari.

Mu bicuruzwa bya miliyoni 50 z’amadolari u Rwanda rwohereje hanze mu Ukuboza 2018, igihugu cya Uganda cyoherejwemo ibifite agaciro ka miliyoni 0.06 z’amadolari.Muri Uganda hanyuraga hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda dore ko ari yo nzira ya hafi ituruka ku cyambu cya Mombasa.

Ibibazo by’u Rwanda na Uganda byahereye muri 1998, ubwo Uganda yafashaga Seth Sendashoga mu mugambi wo gutera u Rwanda, nk’uko Perezida Kagame abihamya.

Sendashonga wari warabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda (1994-1995), yahungiye muri Kenya, aza kwicwa arashwe n’abantu batamenyekanye mu 1998, i Nairobi.


Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/03/2019
  • Hashize 5 years