Tuyisenge Jacques yatangaje ikibura ngo atsindire Amavubi ibitego byinshi

  • admin
  • 31/05/2016
  • Hashize 8 years

Rutahizamu w’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya n’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Tuyisenge Jacques yatangaje ko nta kibazo aterwa no gukinishwa ku ruhande mu Mavubi, bitandukanye no muri Gor Mahia aho akina nka rutahizamu w’imbere.

Ibi arabivuga nyuma y’uko imibare igaragaza ko kuva yagera muri Gor Mahia muri Gashyantare 2016 amaze gutsinda ibitego 6 mu mikino 8 nyamara mu Mavubi yaratsinze igitego kimwe mu mikino 6, iki gitego kikaba ari icyo mu mukino wa gicuti w’u Rwanda na RDC muri Mutarama 2016. Tuyisenge ahamya ko umukinnyi ukomeye akina neza ku mwanya wose bamushyizeho. Ati “Nta mukinnyi ufite umwanya umwe mu kibuga, turabibona n’abakinnyi b’i Burayi uyu munsi akina ahangaha ejo akajya ahangaha. Ugomba kumenyera ku mwanya wose bagushyiraho”. Akomeza agira ati “Inshingano ngira ndi ku ruhande ziba zitandukanye n’iyo ndi imbere, sinavuga ko ntahishimira kuko nari maze iminsi mpakina. Ni byo njya mu Mavubi bakahankinisha ku ruhande najya muri Gor Mahia bakanshyira k’uw’imbere ntacyo bintwaye”.

Uyu musore uheruka gutorwa nk’umukinnyi mwiza mu kwezi Mata 2016 muri Kenya yanahishuye ko abakinnyi nka Nizigiyimana Kalim Mackenzi na Sibomana Abouba yasanze muri Gor Mahia aribo bamufashije kumenyera. Ati “Ikintu cyamfashije ni uko nageze hariya mpasanga Abouba turaganira. Bambwira ko nje gusimbura abakinnyi bakomeye bahesheje iriya kipe igikombe. Bambwiye ko ngomba gukora cyane kugira ngo nsimbure abakinnyi batatu bagiye, gusa bansaba kwirinda kujya ku gitutu, bansaba gukina umupira wanjye, banambwira ko mu ikipe bakunda ibitego, ni yo ntajya ngaruka hagati gusa ngataha ntsinze bizaba bihagije”.

Tuyisenge ari mu Rwanda aho ari kumwe n’Amavubi yitegura umukino na Mozambique wo gushaka itike ya CAN 2017, umukino uzaba taliki 04 Kamena 2016. Nyuma y’uyu mukino taliki 07 Kamena 2016 azahita asubira muri Kenya.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/05/2016
  • Hashize 8 years