Turukiya yemeza uburyo umunyamakuru Jamal Khashoggi yishwe

  • admin
  • 01/11/2018
  • Hashize 5 years

Turukiya yasohoye itangazo ryayo rya mbere ry’uko yemeza ko umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Arabie Saoudite yishwe, ivuga ko yahise anigwa akimara kwinjira muri ambasade ya Arabie Saoudite iri mu murwa mukuru wa Turukiya, Istanbul.

Iri tangazo rya leta ya Turukiya rije rikurikira ibyumweru byaranzwe n’amakuru yo mu itangazamakuru ajyanye n’iyicwa ry’uyu munyamakuru ku itariki ya kabiri y’ukwezi gushize kwa cumi. Turukiya ntabwo iragaragaza gihamya.

Irfan Fidan, umushinjacyaha mukuru wa Turukiya, yavuze ko inama yagiranye muri iki cyumweru na mugenzi we wo muri Arabie Saoudite “nta musaruro ufatika” wazivuyemo.

Arabie Saoudite ntacyo iratangaza ku mugaragaro kuri izo nama.

Itangazo rya Turukiya rigira riti:“Bijyanye n’imigambi yari yacuzwe mbere, nyakwigendera Jamal Khashoggi yishwe anizwe ako kanya akimara kwinjira muri ambasade ya Arabie Saoudite”.

Iri tangazo rya Turukiya ryongeyeho ko umurambo we wahise ukatakatwamo ibice urashwanyuzwa, “nanone bijyanye n’imigambi yari yacuzwe mbere”.

Khashoggi, umuturage wa Arabie Saoudite wakoreraga itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yari umuntu uzwi cyane wanengaga abategetsi bo mu gihugu cye kavukire cya Arabie Saoudite.

Umurambo we nturaboneka, ariko Turukiya, Amerika na Arabie Saoudite, byose byemeranyijwe ko yiciwe muri ambasade ya Arabie Saoudite iri i Istanbul muri Turukiya.Nta makuru ahuriweho n’impande zose yuko yapfuye yari yatangazwa.

JPEG - 111.3 kb
Khashoggi yiteguraga gukora ubukwe n’umukunzi we Hatice Cengiz, ukomoka muri Turukiya
JPEG - 112.4 kb
Jamal Khashoggi (ifoto yafotowe mu mwaka wa 2004) yari umunyamakuru wandika inkuru z’ibitekerezo bwite by’umwanditsi mu kinyamkuru The Washington Post cyo muri Amerika

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/11/2018
  • Hashize 5 years