Turukiya yafunguye Ambasade mu Rwanda

  • admin
  • 01/06/2016
  • Hashize 8 years

Turukiya yafunguye inyubako nshya ya ambasade yayo i Kigali, igikorwa cyahuriranye no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati yibihugu byombi kuri uyu wa 31 Gicurasi 2016.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda na Turukiya byiyemeje kuzamura umubano usanzwe ukomeye hagati yabyo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yavuze ko ashimishijwe no kuba abaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mbere w’icyo gihugu usuye u Rwanda. Muri ayo masezerano umubano w’ibihugu byombi uzibanda ku burezi , amahugurwa mu buvuzi n’inganda zirimo izikora imyenda.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, no gufungura ambasade y’icyo gihugu mu Rwanda, minisitiri wa Turukiya yakomereje uruzinduko rwe muri Uganda aho ari mu bagize intumwa ziherekeje Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdoğan, ugiye gusura icyo gihugu. Uruzinduko rwe ruzakomereza mu gihugu cya Somalia ahazafungurwa indi ambasade nshya. Kugeza ubu igihugu cya Turukiya gifite ambasade mu bihugu 39 bya Afurika. Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ,RDB, kivuga ko mu Rwanda hamaze kwiyandikisha ibigo 20 byo muri Turukiya bifite igishoro cya Miliyoni 400 z’amadorali. Muri 2014, u Rwanda rwatumije muri Turukiya ibicuruzwa by’amafaranga asaga miliyoni 21 z’amadorali mu gihe Turukiya yatumije mu Rwanda iby’amafaranga asaga miliyoni 8, 5 z’amadorali.

Turukiya ni igihugu gifite ubuso bwa 783,562 km2 n’abaturage basaga miliyoni 74, giherereye mu gace kari hagati y’umugabane wa Aziya n’u Burayi.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/06/2016
  • Hashize 8 years