Turaza kubirwanya biri mu nzira kandi biraza gusobanuka- Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu bayobozi bitwara nabi bagacunga nabi umutungo wa Leta no kutita ku bibazo by’abaturage ari nk’icyorezo.

Yagize ati: “Ni icyorezo mu buryo bwinshi, …..Ibintu by’imiyoborere mibi y’abayobozi bamwe, inyereza ry’umutungo y’abayobozi bamwe cyangwa bafatanyije n’abandi hanze bikorera, nta kuntu kitaba icyorezo”.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero rwerekana ko iyo mikorere mibi ya bamwe ikwira kandi ikagira ingaruka.

Ati “Icya mbere ni ibintu bigenda bikwira bikajya ahantu henshi, icyorezo kirakwira. Icya kabiri icyo cyorezo bifite icyo byambura mu buzima bw’abantu. Urugero niba Igihugu gitanze amafaranga miriyari 30 yo kubaka amashuri cyangwa amavuriro, yagombaga kubaka amashuri abiri, amavuriro abiri, byose hamwe ni bine naho hagati aho bakavanamo ayabo bakagenda bayashyira mu mifuka yabo, ugasanga bubatse ishuri rimwe, bubatse ivuriro rimwe ni ukuvuga ngo abarwayi bajyaga kuvurirwa muri ayo mavuriro cyangwa abana bajyaga kwigira muri ayo mashuri wababujije uburyo. None se icyorezo gikora gute si ibyo ngibyo”.

Yongeyeho kandi ko abakora usanga atari na benshi, ni bo bake, abakora neza ni bo benshi.

Perezida Kagame kandi yavuze ko unyereje umutungo aba abangamiye abantu benshi. Ati “ Hari ugutwara iby’umuntu umwe ukabigira ibyawe wambuwe n’undi umwe, ariko hari umwe wambura abantu benshi nk’ivuriro uba ubujije abantu benshi, iyo ivuriro ryabuze si umuntu umwe watakaje ni igihugu. Turaza kubirwanya, biri mu nzira kandi biraza gusobanuka. Ababijyamo bazi ko bibagiraho ingaruka byanze bikunze”.

Umukuru w’Igihugu Kagame yavuze ko abantu bagomba gukorera mu mucyo. Yagize ati“cyo dushaka ni uko abantu bakora, ari umushoramari agakorera mu mucyo kandi agahirwa akunguka, ariko nta mpamvu yo gutwara iby’undi ukabigira ibyawe cyangwa se ibya rubanda”.

Muri iki gihe cya Covid-19 bwo abantu bakaba batagomba kubyitwaza, kuko ahubwo ari igihe cyo kutabarebera, kutabababarira, nta kubacira inkoni izamba.

Ati “Covid-19 se yo ica inkoni izamba? Covid-19 iraza igahitana abantu nijya guca inkoni izamba ku wabujije abantu ibitaro, ubwo se abo bantu Covid19 nibageraho izabababarira? Ni yo mpamvu adakwiye kubabarirwa. Uwabujije ibitaro aho bikwiye kuba biri. Covid19 yo izaza ibahitane ntizaza ngo ibagirire imbabazi ngo ivuge ngo urabizi byatwawe n’umugizi wa nabi reka mbihorere mwe. Muri Covid19 ni bwo abantu bakwiye gukurikiranwa kurusha, kuko ni bwo ingaruka y’ibibi bakoze igaragara kurusha”.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe