Turasaba abantu kureka gucungacunga inzego z’umutekano – Prof. Anastase Shyaka

  • admin
  • 21/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera barashimira abaturage uko bitwaye kuva mu Rwanda hagaragara icyorezo cya COVID-19, ariko basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yose Leta itanga hatagize na rimwe ryirengagizwa.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga mu kiganiro cyahuje abanyamakuru na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka, Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera. Ni ikiganiro cyabereye muri Kigali Convention Center (KCC), cyari kigamije gutanga ishusho rusange y’uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Rwanda kuva cyagaragara mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka yagaragaje ko kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda abaturarwanda baranzwe no kwitwara neza ugereranyije n’ubukana cyari gifite ku Isi. Yavuze ko byose byaturutse ku bwitange n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “Muri aya mezi ane ashize mu Rwanda habaye ubufatanye bufatika mu nzego zitandukanye kandi bwatanze umusaruro n’ibisubizo ukurikije igitero cya COVID-19 cyari kije. Ndashima ubuhanga burimo kuranga inzego z’ubuzima, ubwitange burimo kudatinya buranga Polisi y’u Rwanda, ibi bitera ibakwe abakorerabushake ndetse n’inzego z’ibanze.”

Prof. Shyaka yanenze abakigaragaza intege nkeya bakarenga ku mabwiriza Leta yagiye ishyiraho agamije kurwanya ikwirakwira rya Koronavirusi. Yasabye inzego z’ibanze gukomeza gukorana na Polisi mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ati “Turasaba abantu kureka gucungacunga inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagomba gukomeza ubufatanye na Polisi mu kugenzura ko abantu bubahiriza amabwiriza, agapfukamunwa kakambarwa uko bikwiye, abantu bakareka kugenda nyuma ya saa tatu, mbese amabwiriza yubahirizwe uko yakabaye.”

Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko hakiri kare kuba utubari twafungurwa kuko iyo abantu bamaze gusabana bakizihirwa bigorana kuba bakubahiriza amabwiriza. Yavuze ko n’ubwo insengero zujuje ibyangombwa zirimo gufungurwa abantu bagomba gushyikirana n’Imana ariko bagakomeza kwirinda kuba bakurayo icyorezo cya COVID-19.

JPEG - 238.6 kb
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera nawe yashimiye abaturarwanda uko bitwaye mu kurwanya iki cyorezo n’ubwo hagiye haboneka abagaragaza intege nkeya bakarenga ku mabwiriza ya Leta. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yagiye ikoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo abantu babashe kumva no gusobanukirwa amabwiriza Leta itanga mu kwirinda iki cyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Kuva Leta yatangira gufata ingamba zo kurwanya iki cyorezo tariki ya 22 Werurwe 2020 hagiye hagaragara abarenga ku mabwiriza agenda atangwa cyane cyane kuguma mu rugo. Twakoze ubukangurambaga twifashishije indege zitanga ubutumwa zitarimo abapilote (drones), twakoresheje itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga zacu, twanakoresheje imodoka tukagenda dukangurira abantu kubahiriza amabwiriza cyane ahahurira abantu benshi.”

CP Kabera yakomeje agaya bamwe mu baturarwanda bagendaga barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bagamije kugira ngo Polisi iruhe, irakare cyangwa icike intege. Yibukije abaturarwanda ko icyorezo kigomba kwirindwa ku gipimo cy’100%.

Ati “Mu kwirinda iki cyorezo nta kukirinda igice, ni ukukirinda ku gipimo cy’ijana ku ijana. Abantu bambare agapfukamunwa neza, bakarabe mu ntoki n’amazi meza n’isabune, bubahirize amasaha yagenwe saa tatu zigere buri muntu yavuye mu nzira yageze aho ataha banirinde ingendo zitari ngombwa.”

CP Kabera yongeye kwibutsa ko icyorezo gikwirakwizwa n’abantu, yasabye buri muntu ko gahunda ya #NtabeAriNjye yaba intero n’inyikirizo ikaba umuco mu baturarwanda. Buri muntu akirinda ko yaba nyirabayazana w’icyorezo mu bo abana nabo cyangwa ahura nabo.

Kugeza ubu mu Rwanda icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana ubuzima bw’abantu 5, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi wagabanutseho 3%, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 16% kubera ko ingendo mpuzamahanga zakomwe mu nkokora na COVID-19.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 21/07/2020
  • Hashize 4 years