Turajwe ishinga no gushaka icyahuza u Burayi na Afurika nk’uko byakabaye byaragenze-Perezida Kagame

  • admin
  • 18/12/2018
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame yemeza ko ingufu zirimo gushyirwa mu kuzahura umubano wa Afurika n’u Burayi ari akazi kakabaye karakozwe kera akanemeza kandi ko kubana neza kwa Afurika n’u Burayi ari inyungu za bose.

Ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ihuriro rihuje Afurika n’u Burayi, ryatangiye i Vienne muri Autriche kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018.Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ufatanyije na Chancelier wa Autriche Sebastien Kurz mu kuyobora iyo huriro, yavuze ko iryo huriro rigamije kuvugurura uwo mubano mu buryo bw’igihe kirekire.

Yagize ati “Turajwe ishinga no gushaka icyahuza u Burayi na Afurika kandi tugashyiraho inzego zizafasha uwo mubano mu gihe kirekire kizaza, nk’uko byakabaye byaragenze.

Turashaka kurenga amateka yaturanze, tukanirengagiza bimwe mu byo ibihugu byacu bitagiye byumvikanaho ariko twubakira ku byiza by’amateka duhuriyeho.”

Perezida Kagame avuga kandi ko mu gihe isi irimo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye, abimukira n’imihindagurikire y’ikirere, hakwiye kubaho imikoranire ihamye yo guhangana nabyo.

Ati “Ntidukwiye guha urwaho inyungu z’igihe kubera politiki cyangwa ngo tudindizwe n’ibibazo dufitanye.”

Yavuze ko ibyo bibazo bikwye gukemurwa mu buryo bunoze ariko kandi hanibukwa gukorera hamwe ku nyungu z’ejo hazaza.

Ati “Ibyo buzaha inyungu zingana imiganane yacu ndetse n’abaturage bacu.”

Mbere y’iri jambo Perezida Kagame yabanje kwitabira isangira ari kumwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah El Sisi uzamusimbura ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat, aho yavuze ko ari ikimenyetso ko umubano n’u Burayi ushyizwe imbere.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/12/2018
  • Hashize 5 years