Tumenye Amateka y’ahantu hitwa « Mu miko y’abakobwa »
- 19/03/2020
- Hashize 5 years
Mu miko y’abakobwa » ni ahantu ndangamateka. Ni agace gaherereye mu Kagari ka Mukore mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero.
Ni agace gato gafite ubuso bwa are 20, harangwa n’ibihuru birimo igiti cy’umuko gikikijwe n’ibindi biti bigufi n’ibirebire hamwe n’ibyatsi byurira, bihora byose bitohagiye.
Amateka avuga ko umwami Yuhi II Gahima amaze gutanga, abana be Bamara, Cyamatare, Mutezi, Binama na Juru bagiranye amakimbirane ashingiye ku uzasimbura se. Ibi byatumye batandukana, uwitwa Juru afata Uburiza, Cyamatare afata Nduga na Kingogo.
Juru wari warasigaranye ubutegetsi bwa se yaje gupfa maze Binama aba ari we ufata ubutegetsi. Intego ye ya mbere yari ukwikiza Ndahiro II Cyamatare. Kugira ngo abigereho yitabaza umwami w’Abanyabungo witwaga Nsibura I Nyebunga.
Barwanyije Cyamatare arahunga kugeza bamutsinze ahitwa « Rubi rw’Inyundo », ni mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero, hari mu mwaka w’1499, Abanyabungo bafata u Rwanda barutegeka imyaka 11.
Bamze gufata igihugu, Nsibura Nyebunga na Binama bakoze icyaziraga bafata umugabekazi witwaga Nyirandahiro II Nyirangabo hamwe n’abakobwa b’i bwami babicira aho mu kagari ka mukore ubu. Aho hari igiti cy’umuko kinini hamwe n’iriba ry’amazi ari na ryo baroshywemo, ubu hashize imyaka 517.
Naho Ruganzu Ndoli yari yarahungishirijwe kwa nyirasenge Nyabunyana i Karagwe k’Abahinda.
Byategereje ko Ruganzu Ndoli aza gutabara u Rwanda mu 1510, ahabwa umugabekazi w’umutsindirano witwaga Nyirarumaga. Ruganzu Ndoli yahise atangiza inzira y’ubwiru bitaga « Inzira ya gicurasi », nko kwiraburira abo bagore n’abakobwa baroshywe mu Miko y’abakobwa nabwo hari muri gicurasi.
Gasake Augustin, umwanditsi akaba n’umuhanzi gakondo avuga ko mu gukuraho imiziro kuri aho hantu, haje uwitwaga Kibogo wari murumuna wa Cyamatare, maze aritanga ageze mu miko y’abakobwa (ni igihe Ruganzu yarimo arwanya Abanyabungo, maze ahajojobereza amaraso ye ariko kuheza « kweza », maze bamwubakira inzu i bwami yabayeho kugeza umwami Musinga atanze.
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW