Trump Yikomye Koreya ya Ruguru

  • admin
  • 29/11/2017
  • Hashize 6 years

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko igihugu cya Koreya ya ruguru kigiye kongererwa ibindi bihano, nyuma yuko cyongeye kugerageza intwaro zirasa kure cyane, zo mu bwoko bwa “missile”.

Abahanga bemeza ko izo ntwaro zaraye zoherejwe mu kirere, zifite ubushobozi bwo kugera ku butaka bw’Amerika.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, perezida Trump yanditse ko yavuganye na Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa kuri ibyo bikorwa by’ubushotoranyi bikorwa na Koreya ya ruguru.

Yavuze ko icyo kibazo kizakubonerwa igisubizo, nubwo ateruye avuge icyo gisubizo icyo ari cyo.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu, perezida Trump yongeye gushimangira ko Amerika yiteguye kurinda ubusugire bw’igihugu n’ubw’ibihugu bicundikanye nayo.

Muri iryo tangazo perezida Trump yahamagariye perezida Jinping w’Ubushinwa kugerageza kumvisha Koreya ya ruguru guhagarika icyo yise ubushotoranyi.

Iyo ntwaro yo mu bwoko bwa misile biravugwa ko yagenze ibilometero bigera ku 1,000.

Mu mujyi wa New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye bahise bahamagaza byihutirwa inama y’abagize akanama k’umutekano kw’isi. Iyo nama yasabwe n’ibihugu by’Ubuyapani, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Koreya y’Epfo.

Yanditswe na Bakunzi Emille

  • admin
  • 29/11/2017
  • Hashize 6 years