Trump yasabwe n’inshuti ye y’akadasohoka muri sena kwisubiraho ku mwanzuro wo gufunga ibikorwa bya Leta

  • admin
  • 14/01/2019
  • Hashize 5 years

Umwe mu basenateri wegereye bya hafi kandi ashigikiye perezida Donald Trump muri Sena ya Amerika yamugiriye yo gufungura by’agateganyo ibikorwa bya Leta byahagaritswe maze yumvikane n’abademokrate ku kibazo c’urukuta yifuza kubaka ku rubibi rugabanya Amerika na Mexique.

Uyu musenateri w’umurepublikani yatowe muri Leta ya Carolina y’amajyepfo, Lindsey Graham yabitangarije kuri televiziyo Fox News yo muri Amerika kuri iki cyumweru ko ashobora gukomeza ashyigikiye ibivugwa na Trump ko igihugu kiri mu bihe kibangamiwe mu gihe yaha andi mahirwe ibiganiro bikaba.

Graham ni inshuti y’akadashoka ya Trump akaba anavuga rumwe nawe kuri ibi byakozwe by’ihagarikwa ry’ibikorwa bya Leta bigiye kumara ibyumweru 4 kuba demokrate cyane cyane kuri perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite Nancy Pelosi yavuze ko nta mafaranga yo kubaka uruzitiro azatanga.

Kuri ubu amafaranga ya Leta ataremezwa kugeza ubu Trump asaba abadepite kumuhamo miliyari eshanu z’amadolari yo kubaka urukuta rwo mu majyepfo ku rubibi rw’Amerika na Mexique.

Hagati aho, abakozi ba Leta ibihumbi 800 bageze ku munsi wa 24 barahagaritswe ku mirimo bakaba bibereye mu ngo zabo,abandi bemeye gukora ubu bakorera ubusa badahembwa.


Senateri w’umurepublikani, Lindsey Graham asohotse mu cyumba cy’inteko ishingamategeko ubwo bari basoje inama i Washington

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/01/2019
  • Hashize 5 years