Trump iby ‘umushahara we bikomeje gutera inkeke

  • admin
  • 15/11/2016
  • Hashize 7 years

Kuri uyu munsi nibwo Perezida Mushya wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika Donald Trump yemeje ku mugaragaro ko adakeneye Umushahara wa perezida ungana n’akayabo k’amadorale $400.000 uhabwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerikank’umushahara

Donald Trump ubwo yarimo yiyamamaza nibwo yabwire abaturage ba Amerika ko adakeneye umushahara wa perezida ahubwo azareba ikindi uwukoresha.

Nyuma rero yo gutorerwa kuyobora iki gihugu nibwo yongeye kubazwa icyo kibazo maze yongera kubishimangira.

Trump ubwo yagiraga ikiganiro hamwe n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cya Lesley Stahl cyamaze iminota igera kuri 60 maze, umunyamakuru akamubaza ibijyanye n’umushahara yagize ati “ Sinari nabiganira ho neza ariko igisubizo ni uko ntayakeneye. Ariko nk’uko itegekonshinga ribitegeka nshobora kuyafata gusa nkareba ikindi yakoreshwa, ubwo rero nshobora gufataho nka $100000 gusa ntago mbizi neza”

Umunyamakuru yagerageje kumwibutsa ko nyamara ari amafaranga menshi adakwiye kwirengagiza ariko Trump yasubije ati “ oya sinshobora kuyafata narabyiyemeje”

Nyamara mu gihe yiyamamazaga yatangazaga ko aramutse abaye perezida gahunda y’ubushoramar yayireka ndetse akanabuharira umuhungu we Trump1 Reince. Gusa haribazwa ukuntu yareka ubushoramari ndetse akareka n’umushahara yakabaye ahembwa nka Perezida. Trump ntiyashakatse kugaragaza neza icyo azamaza ayo mafaranga.

Ku munota Wa Nyuma Clinton atangaje ibyatumye Trump Amutsinda

Nyuma yo gutsindwa amatora n’umuherwe Donald Trump ,akamubuza kurotora inzozi yari yararose amajoro menshi zo kwicara muri Whitehouse nk’umuperezida wa mbere w’umugore waba ugiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe Za Amerika,Clinton yatangaje impamvu nyamakuru zatumye atsindwa amatora.

Kugeza ubu Clinton arashyira ku mwanya wambere FBI nka bamwe mu bateye inkunga Trump maze bakamufasha gutsinda amatora. Uwa mbere ashyira mu batumwe atsindwa amatora ni James Comey uhagarariye FBI, dore ko iki kigo gishinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika aricyo cyashyize ahagaragara ko, Clinton yamennye amabanga ya Leta Zunze Ubumwe Za Amerika abinyujije ku rukuta rwe rwa Email.

Nyuma yo kumenyekana, byabaye nkaho bihaye ingufu zikomeye Trump zo kwigarurira abanyamerika dore ko Nyuma y’uko benshi bamenya ayo mahano yakozwe na Clinton benshi bahise bamukuraho amaboko. Clinton rero akaba ashinja James Comey kubigiramo uruhare rukomeye.

Ikindi Clinton yakomojeho nk’uko Reuters ikomeza ibitangaza ari nayo dukesha aya makuru ngo ni urubugankoranyambaga rwa Facebook rwa Mark Zukaberg, ngo rwaba rwarafashije Trump kwiyamamaza, ndetse no kumenyekanisha ibikorwa bye.

Yanditswe Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/11/2016
  • Hashize 7 years